Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 avuga ko witeguye kwirwanaho mu gihe waba ugabweho igitero n’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mu itangazo M23 yasohoye ku wa gatatu, ivuga ko ihuriro rya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo nka FDLR ryamaze gusoza ibikorwa ryatangiye mu minsi ishize byo kwitegura gutangiza intambara kuri M23.
FARDC na FDLR bahakana kugirana imikoranire.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa kane, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yagize ati: “Tugiye kuguma aho turi dutegereje ko amasezerano twagiranye [na leta] ashyirwa mu bikorwa… Niba bashaka kongera kubyutsa ibiganiro, turiteguye.”
Yakomeje agira ati: “Hashize imyaka 10 dutegereje ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa… Ariko nibaza kudutera nanone, tuzirwanaho”.
Itangazo rya M23 rivuga ko ibindi bikoresho n’abandi basirikare ba leta boherejwe ku rugamba “mu kongerera imbaraga ihuriro”, ubu bakaba bitegeye ibirindiro by’uyu mutwe.
BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Général de brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa gisirikare muri Kivu ya Ruguru, kuri ibi bivugwa na M23, kugeza ubu ntibirashoboka.
Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wo ukavuga ko ibyo nta cyo bivuze kuri wo.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.
Post comments (0)