Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 19 Nyakanga 2022, hatangijwe iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya n’ibirometero hafi birindwi ku nkunga ya Banki y’Isi.
Ni imihanda icyenda izanyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nyagatare harimo imidugudu ya Nyagatare ya gatatu n’iya kabiri ndetse na Kinihira ireshya na Kilometero esheshatu n’ibice birindwi (6.7km) ku gaciro ka Miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,605,988,768 FRW), ikazubakwa binyuze mu mushinga wa RUDP (Rwanda Urban Development Project) ku nkunga ya Banki y’Isi.
Kubaka bizatwara igihe cy’amezi 12, na cyo gishobora kugabanuka bitewe n’uko ibisabwa byose kugira ngo akazi gatangire hafi ya byose bisa n’aho byarangiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko abagomba guhabwa ingurane ku bikorwa byabo bizagongwa bamwe bamaze kwishyurwa abasigaye na bo bakaba batagomba kurenza uku kwezi kwa Nyakanga.
Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Nyagatare barifuza ko mu gihe cy’iyubakwa ry’imihanda hajya hifashishwa amazi menshi mu kugabanya ivumbi kuko rigira ingaruka ku baturage ndetse imihanda yakuzura yose igacanirwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abayikoresha.
Umwe mu baturage b’aho iyi mihanda izanyura witwa Murwanashyaka Al-Bashir avuga ko iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo ribafitiye akamaro kanini kuko ibibanza bitarubakwa bizagira agaciro kanini, isuku y’aho batuye ndetse n’abakora ubucuruzi bakazakorera ahantu hagendeka neza, byorohere abakiriya.
Ariko nanone asaba ko mu gihe iyi mihanda irimo yubakwa hazitabwa ku buzima bw’abaturage hagakoreshwa amazi mu rwego rwo kugabanya ivumbi ndetse imihanda yarangira igashyirwaho amatara kugira ngo abawukoresha barusheho kugira umutekano.
Biteganyijwe ko abatarahabwa ingurane 46 bagifite ibibazo ku byangombwa by’ibibanza byabo, na bo bagomba kwishyurwa mbere y’uko uku kwezi kwa Nyakanga kurangira.
Mu ntangiriro abubaka barahera ku birometero bitatu aho abagomba guhabwa ingurane bose bamaze kuzibona.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, yageze i Arusha, muri Tanzaniya, aho ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 22 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Mu baje kwakira Minisitiri w'Intebe, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Prof. Manasseh Nshuti, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba. Prof Nshuti Manasseh ku […]
Post comments (0)