Inkuru Nyamukuru

Police FC yahawe umuyobozi mushya, Mashami Vincent agirwa umutoza mukuru

todayJuly 21, 2022 83

Background
share close

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakoze impinduka mu mu buyobozi bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru “Police FC”, inashyiraho Mashami Vincent nk’umutoza mukuru.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe (Chairman)

Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gukora impinduka mu buyobozi bwayo, aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe (Chairman), naho ACP (rtd) Bosco Rangira wari usanzwe ayiyobora aba Visi-Perezida wa mbere w’ikipe.

Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Visi-Perezida wa kabiri unashinzwe ibikorwa byo kugura abakinnyi. Mashami Vincent wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, APR FC ndetse na Bugesera, akaba ari we wagizwe umutoza mukuru.

Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru wa Police FC
ACP Yahya Kamunuga ubwo yari muri Tanzania mu batangije imikino izwi nka “ECAHF” muri Handball, aho igikombe cyatwawe na Police Handball Club y’u Rwanda

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Inteko zishinga amategeko z’u Rwanda na Gana zashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye azafasha Inteko zombi gutangiza urubuga rwo gusangira ibikorwa mu bya dipolomasi no guhuza abaturage b'ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 20 Nyakanga 2022 hagati ya Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Ghana, Albani Kingsford Sumana Bagbin na mugenzi we w’u Rwanda Donatille Mukabalisa, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyashimangiwe n’intumwa z’inteko ishinga amategeko ya […]

todayJuly 21, 2022 114

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%