Ku wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw’urumogi.
Bafashwe batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa, bafatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu. Ni nyuma y’iminsi itatu gusa muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mucuruzi w’urumogi wari ufite udupfunyika turenga 1000 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu gace bafatiwemo.
Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryahawe amakuru n’abaturage batuye mu Kagali ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, ko hari abantu batwaye moto kandi bapakiye urumogi bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo kubafata nibwo aba bombi bafatiwe mu muhanda wa Byahi-Rugerero bafite imifuka ine irimo udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi, bahise bafungwa na moto irafatwa.”
Abafashwe bemeye ko uru rumogi ari urwabo kandi ko barukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, bakaba bari baruzaniye abakiriya babo batuye mu Karere ka Nyanza.
SP Karekezi, yihanangirije abijandika mu biyobyabwenge, asaba abaturiye umupaka kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu ndetse no kwinjiza ibicuruza bitemewe mu Rwanda, abibutsa ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu bose bakora ibyaha.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bihuza komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na DRC. Ibiganiro by'umunsi wa mbere byabaye ku wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, bikaba biyobowe na Angola. Iyo Komisiyo yagombaga guterana ku ya 12 Nyakanga 2022, ariko iza gusubikwa kubera ikiriyo cyashyizweho na Leta ya Angola nyuma y'urupfu rwa Eduardo Dos Santos wigeze kuba perezida w’iki […]
Post comments (0)