Turukiya ivuga ko yageze ku masezerano n’Uburusiya yo gutuma Ukraine yongera kohereza mu mahanga ibinyampeke binyuze mu nyanja ya Black Sea (Mer Noire).
Byitezwe ko ashyirwaho umukono kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, hagati ya Ukraine, Uburusiya, Turukiya hamwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN), António Guterres.
Ubucye bw’ibinyampeke ku isi bivuye muri Ukraine kuva Uburusiya bwayigabaho igitero ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, bwatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ubu basigaye bari mu byago byo kwicwa n’inzara.
Igitero cy’Uburusiya cyatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira, rero aya masezerano yo gufungura ibyambu mu bya Ukraine ni ingenzi cyane. Ibinyampeke bipima toni miliyoni 20 byaheze mu bigega byo mu mujyi wa Odesa uri ku cyambu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yemeje ko ikindi cyiciro cy’ibiganiro biyobowe na UN byo gutuma ibinyampeke byoherezwa mu mahanga, bibera muri Turukiya kuri uyu wa gatanu kandi ko inyandiko “ishobora gushyirwaho umukono”.
Perezida Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye ryo mu ijoro ryo ku wa kane, yavuze ko Ukraine itegereje amakuru ajyanye no gufungura ibyambu byayo.
Aya masezerano ateganya no koroshya ibijyanye n’ibinyampeke n’ifumbire Uburusiya bwohereza mu mahanga binyuze mu nyanja ya Black Sea.
BBC itangaza ko UN na Turukiya bimaze amezi abiri bikorana ngo hagerwe ku masezerano ku binyampeke, mu gihe ku isi hari uguhangayika gushingiye ku kibazo cy’ibiribwa.
Uburusiya buhakana gufunga ibyambu bya Ukraine bukavuga ahubwo ko kuba Ukraine yarateze ibisasu bya mine mu nyanja no kuba uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) bwarabufatiye ibihano, byagabanyije umuvuduko w’ibyo na bwo bwohereza mu mahanga.
Post comments (0)