Aya mahugurwa yabaye ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, abo bakozi bahugurwa uko bakwirinda inkongi n’uko bazirwanya mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye muri Hoteli ya Hiltop iherereye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Kane tariki ya 21 Nyakanga, yitabiriwe n’abakozi bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, ku ngomero z’amashanyarazi; Ingomero ntoya , Abayobozi b’amashami atandukanye n’abakozi bo ku cyicaro gikuru i Kigali.
Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde wabahaye amahugurwa, yavuze ko ku munsi wa mbere babasobanuriye ibitera inkongi, amako y‘inkongi, babigishije uko bazimya inkongi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi bakoresheje ibizimyamuriro, uburingiti butose , isume itose n’umucanga wumye bitewe n’ubwoko bw’inkongi.
CIP Rizinde yasobanuye ko bahisemo guhugura abakozi b’ikigo cya EUCL kugira ngo basobanurirwe uko bashobora guhangana n’inkongi cyane ko ahanini bakora aho bahura n’umuriro mu kazi kabo ka buri munsi avuga ko kwari ukugira ngo nabo bajye bigisha abakiriya babo uko bakwirinda inkongi ndetse n’uko bakwitabara igihe habaye inkongi kuko inkongi ziba inyinshi muri zo usanga zatewe n’amashanyarazi.
Yagize ati: “Guhugura abakozi ba EUCL bisobanuye ibintu byinshi cyane kuko n’ibyo bakora ubwabyo bishobora gutera inkongi, ni byo byatumye tubaha aya mahungurwa kugira ngo nabo bajye basobanurira abakiriya babo uko barwanya inkongi ndetse n’uko bakwitwara igihe havutse inkongi iturutse ku mashanyarazi, tutibagiwe no kubereka uko barwanya inkongi ziturutse kuri Gazi.”
Muhumuza Frederick, wari uhagarariye ubuyobozi bwa EUCL akaba n’umuyobozi ushinzwe umutekano muri EUCL, yavuze ko aya mahugurwa asanzwe aba buri myaka ibiri muri gahunda bafatanyijemo na Polisi ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) hagamijwe ko buri mukozi agira ubumenyi ku guhangana n’inkongi.
Yagize ati: “EUCL yasabye Polisi ko yahugura abakozi bayo ku bijyanye no kwirinda no kurwanya inkongi. Aya mahugurwa rero agamije kugira ngo buri mukozi abashe kuba yazimya inkongi mu gihe yaba ivutse aho akorera.”
Yasoje ashimira Polisi ko ibahugura kandi ko nabo bagiye kwigenzura mu nzego zose kugira ngo birinde ko hazagira inkongi yavuka ndetse yaba inavutse bakabasha guhangana nayo.
Post comments (0)