Inkuru Nyamukuru

OMS yemeje ko Monkeypox ari indwara ihangayikishije Isi

todayJuly 23, 2022 130

Background
share close

Umuryango w’Abibumbye, Ishami ryawo ryita ku Buzima, ryatangaje ko indwara ya monkeypox ari ikibazo gihangayikishije Isi. Ni mu mwanzuro wafashwe ubwo hasozwaga inama ya kabiri ya komite idasanzwe ya OMS kuri virusi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko ubu abantu barenga 16 000 bagaragaye mu bihugu 75.

Yavuze ko abamaze gupfa kugeza ubu bitewe n’iki cyorezo bagera ku abantu batanu.

Dr Tedros yavuze ko komite ishinzwe ubutabazi itashoboye kumvikana ku kumenya niba icyorezo cya monkeypox kigomba gushyirwa mu byorezo bihangayikishije cyane ku isi, gusa yavuze ko iki cyorezo cyakwirakwiriye ku isi byihuse kandi ko yahisemo ko koko gihangayikishije amahanga.

Sky News yatangaje ko iyi mpuruza yatanzwe na OMS hagamijwe gukangura amahanga kuri iki cyorezo, ndetse bikihutira gushaka inkunga no kwiga uko byagabana inkingo.

Monkeypox yiyongereye kurutonde ruriho COVID-19, Ebola, na Zika zatangajwe nk’indwara z’ibyorezo bihangayikishije ku isi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kugwa kwa Habyarimana n’indege ye birimo urujijo – Gen. Kabarebe

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari ibyagiye biba mbere y’urugendo rwe bitari basanzwe. Gen. James Kabarebe Yabibwiye abari bateraniye mu Ihuriro ry’ubyiruko ruri muri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara, ku wa 22 Nyakanga 2022. Ni mu kiganiro yabahaye ku nsanganyamatsiko igita iti "Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje." […]

todayJuly 23, 2022 317

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%