Abakinnyi 16 bazahagararira u Rwanda n’ababaherekeje mu mikino y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), basesekaye mu gihugu cy’u Bwongereza, ku kibuga mpuzamahanga cya Birmingham, ari nawo mujyi uzaberamo amarushanwa kuri iyi nshuro.
Ni urugendo rutabaye ruto kuko rwafashe amasaha hagati ya 9-10, nyuma yo guhaguruka i Kigali ku isaha ya mbiri z’ijoro ryakeye, baciye mu gihugu cy’u Buhorandi mu mujyi wa Amsterdam mbere y’uko berekeza mu Bwongereza i Birmingham.
Ibyiciro 4 birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball), nibyo byonyine u Rwanda ruzarushanwamo.
Ku munsi w’ejo ku ya 23 nyakanga, nibwo abakinnyi bose hamwe bashyikirijwe ibendera ry’Igihugu na Munyanziza Gervais, wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, akaba n’umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri iyo Minisiteri.
Mu cyiciro cy’abasiganwa ku magare b’abagabo, abazahagararira u Rwanda ni; Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric na Manizabayo Eric. Aba bose bazasiganwa ku bilometero 160, naho Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Mukashema Josiane, aba bazasiganwa mu cyiciro cy’abagore ku ntera y’ibilometero 121.
Mu cyiciro cyo koga, Maniraguha Eloi na Iradukunda Isiaka ni bo bazahatana, aho Maniraguha azasiganwa muri metero 50 naho mugenzi we Iradukunda asiganwe muri metero 100.
Mu cyiciro cya Volleyball yo ku mucanga, u Rwanda ruzaserukirwa na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier.
Biteganyijwe ko imikino izatangira guhera ku itariki ya 28 Nyakanga kuzageza ku itariki ya 8 Kanama 2022.
Post comments (0)