Inkuru Nyamukuru

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth yageze mu Bwongereza

todayJuly 24, 2022 72

Background
share close

Abakinnyi 16 bazahagararira u Rwanda n’ababaherekeje mu mikino y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), basesekaye mu gihugu cy’u Bwongereza, ku kibuga mpuzamahanga cya Birmingham, ari nawo mujyi uzaberamo amarushanwa kuri iyi nshuro.

Ku munsi w’ejo nibwo bahawe ibendera ry’Igihugu

Ni urugendo rutabaye ruto kuko rwafashe amasaha hagati ya 9-10, nyuma yo guhaguruka i Kigali ku isaha ya mbiri z’ijoro ryakeye, baciye mu gihugu cy’u Buhorandi mu mujyi wa Amsterdam mbere y’uko berekeza mu Bwongereza i Birmingham.

Ibyiciro 4 birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball), nibyo byonyine u Rwanda ruzarushanwamo.

Bageze mu Bwongereza

Ku munsi w’ejo ku ya 23 nyakanga, nibwo abakinnyi bose hamwe bashyikirijwe ibendera ry’Igihugu na Munyanziza Gervais, wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, akaba n’umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri iyo Minisiteri.

Mu cyiciro cy’abasiganwa ku magare b’abagabo, abazahagararira u Rwanda ni; Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric na Manizabayo Eric. Aba bose bazasiganwa ku bilometero 160, naho Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Mukashema Josiane, aba bazasiganwa mu cyiciro cy’abagore ku ntera y’ibilometero 121.

Ntagengwa, Gatsinzi n’umutoza Mudahinyuka bakina Beach Volleyball

Mu cyiciro cyo koga, Maniraguha Eloi na Iradukunda Isiaka ni bo bazahatana, aho Maniraguha azasiganwa muri metero 50 naho mugenzi we Iradukunda asiganwe muri metero 100.

Mu cyiciro cya Volleyball yo ku mucanga, u Rwanda ruzaserukirwa na Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier.

Biteganyijwe ko imikino izatangira guhera ku itariki ya 28 Nyakanga kuzageza ku itariki ya 8 Kanama 2022.

Maniraguha na Iradukunda bazasiganwa mu koga

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ethiopia: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye. Umunsi wo kwibohora ku rwego rw’Igihugu ni umwanya wo kumenya no kwishimira ubutwari n’ubwitange by’abagabo n’abagore ba FPR-Inkotanyi, barangajwe imbere n’ubuyobozi bufite icyerekezo na Perezida Paul Kagame, barwanye ubudacogora imyaka irenga 4 yo kubohora u Rwanda, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi […]

todayJuly 24, 2022 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%