Inkuru Nyamukuru

Polisi yagaruje moto 2 zari zibwe, abazibye barafatwa

todayJuly 24, 2022 125

Background
share close

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Hafashwe abantu babiri ari bo; Bizimana Innocent na Hakorimana Ciel bibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulake nimero RE 517 X, ifatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, Umudugudu wa Mataba, nanone kuri uwo munsi hanafatwa Iradukunda Eric wibye moto ifite nimero; RF 354 I ifatirwa mu Murenge Rushaki mu Karere ka Gicumbi, ikaba yari yibiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Kiyombe, Akagali ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Iradukunda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: ” Ku wa Gatanu ahagana saa saba z’ijoro, nyiri moto yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe moto n’umuntu atabashije kumenya wari wamutegeye mu Mudugudu wa Cyondo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha nibwo ahagana saa saba abatwara moto batanze amakuru ko babonye iyo moto itwawe na Iradukunda Innocent mu Murenge wa Rushaki, yahise afatwa arafungwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Bizimana na Hakorimana bafatiwe mu Kagali ka Gatunga bafite moto bibye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere.

Yagize ati: ” ahagana saa sita, nyiri moto yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe moto ariko ifite icyuma gifasha kumenya aho iherereye (GPS). Hifashishijwe ikoranabunga moto yarashakishijwe ifatirwa mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, abayibye babasanga mu kabari bari kunywa inzoga, barafatwa barafungwa.”

SP Twizeyimana yihanangirije abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko Polisi y’u Rwanda iri maso, yiteguye kubafata bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yanashimiye abaturage batanze amakuru izi moto zigafatwa n’abazibye nabo bagafawa, abasaba gukomeza gutanga amakuru abakora ibyaha bitandukanye bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko, naho moto bibye zashyikirijwe ba nyirazo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth yageze mu Bwongereza

Abakinnyi 16 bazahagararira u Rwanda n’ababaherekeje mu mikino y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), basesekaye mu gihugu cy’u Bwongereza, ku kibuga mpuzamahanga cya Birmingham, ari nawo mujyi uzaberamo amarushanwa kuri iyi nshuro. Ku munsi w’ejo nibwo bahawe ibendera ry’Igihugu Ni urugendo rutabaye ruto kuko rwafashe amasaha hagati ya 9-10, nyuma yo guhaguruka i Kigali ku isaha ya mbiri z’ijoro ryakeye, baciye mu gihugu cy’u Buhorandi mu mujyi wa Amsterdam mbere y’uko […]

todayJuly 24, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%