Inkuru Nyamukuru

Sunak na Truss bashyigikiye amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

todayJuly 24, 2022 66

Background
share close

Rishi Sunak na Liz Truss bakomeje guhatanira gusimbura Boris Johnson ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, bagaragaje ko bashyigikiye amasezerano y’ubufatanye yo kohereza abasaba ubuhungiro n’abimukira mu Rwanda.

Aba bombi bashyigikiye ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kubijyanye no kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro biteguye gushyigikira ko ashyirwa mu bikorwa.

Ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, cyatangaje ko Rish Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo iyo gahunda yadindiye y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ishyirwe mu bikorwa.

Yavuze kandi ko u Bwongereza bwiteguye gukorana n’ibindi bihugu bifite ubushake mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira.

Madamu Liz Truss, mu kiganiro yagiranye na daily mail kuri iki cyumweru, na we yavuze ko yiyemeje guharanira ko ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda bushyirwa mu bikorwa, ndetse ko azongera umubare wabakozi bakora ku mupaka bakava ku 9000 bakagera ku 10,800.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yerekeranye n’abimukira yasinywe ku wa 14 Mata 2022. aho u Bwongereza bwatangaje ko buzatanga inkunga yose mu gufasha aba bimukira mu bikorwa by’iterambere.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, yahagaritswe mu kwezi gushize, nyuma y’uko Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rufashe umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.

Indege ya mbere yagombaga gukora urugendo ruva mu Bwongereza rugana i Kigali itwaye abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yahagaritswe habura amasaha make ngo itangire urugendo.

Uyu mwaka u Bwongereza bwakiriye abimukira bagera ku bihumbi 14

U Bwongereza bufite ikibazo gikomeye cy’abimukira, aho muri uyu mwaka abagera ku 14, bamaze kugera muri iki gihugu aho aba bose baba batwawe n’ubwato buto bubambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Murarikiwe gukurikira ikiganiro ‘Ed-Tech’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyibanda ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ni ikiganiro ngarukakwezi kinyura kuri KT Radio Icyo kiganiro kizatambuka ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku murongo wa YouTube wa Kigali Today. Igice cya EdTech cyo kuri uyu wa Mbere, kizagaruka […]

todayJuly 24, 2022 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%