Ernest Mugisha, umunyeshuri w’umunyarwanda w’imyaka 22 wiga muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi bushingiye ku kubungabunga ibidukikije (RICA), ari muri 50 batoranijwe bahataniye igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 (miliyoni 100 Frw). Gitangwa na Chegg.org.
Iki gihembo ngarukamwaka cya Chegg.org Global Student Prize 2022, gihabwa umunyeshuri wahize abandi wabashije kugira uruhare runini mu gufasha bagenzi be haba mu myigire, ubuzima bwabo ndetse na sosiyete muri rusange.Mugisha yatoranijwe mu bandi bahataniye iki gihembo bagera hafi ku 7,000 baturutse mu bihugu 150.
Chegg ni isosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Amerika ifite icyicaro i Santa Clara, muri Californiya.Iki gihembo ngarukamwaka cyatangijwe na Chegg.org ifatanyije na Varkey Foundation cyaturutse ku bindi bihembo birimo igihabwa abarimu, aho uwatsinze ahabwa Igihembo cya miliyoni 1 y’amadolari (miliyari 1 Frw).
Varkey Foundation ni umuryango mpuzamahanga w’abagiraneza wibanda ku kuzamura ireme ry’uburezi byumwihariko ku bana batishoboye.
Iri rushanwa ryashyizweho hagamijwe gushyiraho urubuga rushya rukomeye rumurikira imbaraga z’abanyeshuri bindashyikirwa hirya no hino, baharanira ibikorwa bihindura isi.
Mugisha kandi ni umwe mu bashinze Ikigo cya Infim AG-Transform Africa gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubuhinzi, kuva mu gihe cy’ihinga, uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko ndetse no gukurikirana imishinga.
Mugisha kandi ni umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi wa MHF, gahunda ifasha abahinzi kubona umusaruro btavuye aho batuye cyangwa ngo bahinge ubutaka.
Dan Rosensweig, umuyobozi mukuru wa Chegg, yavuze ko kuva iki gihembo cyatangira gutangwa cyahaye amahirwe abanyeshuri bo hirya no hino kubasha kuvuga inkuru.
Yagize ati: “Kuva cyatangizwa umwaka ushize, igihembo gihabwa abanyeshuri ku isi cyabahaye amahirwe badasanzwe yo kuvuga inkuru zabo, guhura na bagenzi babo, abafite uruhare mu burezi ndetse no bindi”.
Yavuze ko abatoranyijwe uyu mwaka bagize uruhare rukomeye mu nzego zirimo bidukikije uburinganire n’ubutabera, ubuzima n’imibereho myiza, uburezi n’ubumenyi, kongerera ubushobozi urubyiruko mu rwego rwo kuva mu bukene.
Muri Kanama, nibwo hazatoranywa abandi banyeshuri 10, ari nabo bazavamo uzegukana iki gihembo kizatangwa mu mpera z’umwaka. Nk’uko inkuru ya The New Times ibitangaza.
Igihembo cy’umwaka ushize cyegukanywe na Jeremiah Thoronka, w’imyaka 21 ukomoka muri Sierra Leone.
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na Nyagatare, aho hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura. Hafashwe abantu babiri ari bo; Bizimana Innocent na Hakorimana Ciel bibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulake nimero RE 517 X, ifatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, […]
Post comments (0)