Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa EU mu Rwanda ucyuye igihe

todayJuly 29, 2022 54

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tari 29 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Nicola Bellomo wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu Rwanda, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye y’imyaka ine.

Perezida Kagame, yakiriye Ambasaderi Bellomo aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh.

Amb. Nicolas Bellomo yatangiye inshingano ze zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, ku ya 18 Mutarama 2018, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira uwo muryango.

Icyo gihe yatangaje ko mu nshingano ze agiye gukomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda z’iterambere, nk’igihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa wa EU, ndetse kandi gifite uruhare rukomeye ku mugabane wa Afurika.

Amb. Bellomo, icyo gihe yavuze kandi ko umubano w’u Rwanda na EU uzakomeza gushingira ku ndangagaciro ndetse n’ubwubahane, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga uzatwara asaga miliyoni 299 z’Amadolari

Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 uzamara. Kwagura Pariki y’Ibirunga bizatwara asaga miliyoni 299 z’Amadolari Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, abayitabiriye barimo abashinzwe imihindagurikire y’ikirere, abafite mu nshingano […]

todayJuly 29, 2022 113

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%