Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha kwiyunga hagati yabo n’imiryango yabo, mu kubafasha kandi no kwiyumva mu miryango yabo berekwa ko batatereranwe, nyuma yo koroherezwa kubasura bakaganira.
Umwe mu bagore basuye abagabo babo, yagize ati “Nishimiye uburyo nasuye umugabo wanjye, ntabwo nabona uko mbashimira, bahoraga badutera ubwoba ngo abantu bacu bari hano Iwawa ngo bamerewe nabi, tugahora duhangayitse, ariko uko tubasanze byatunejeje cyane. Umugabo wanjye nsanze ameze neza aracyatoshye, Mana ibyishimo mfite sinabona uko mbisobanura”.
Arongera ati “Yabaye akimbona arampobera ati uraho sheri, byantunguye, yanganirije ambwira ibyiza byahangaha. Tugiye kuba abatangabuhamya, abantu batekerezaga ko abari hano babayeho nabi n’umuntu watekerezaga ko kuba umwana we aje hano aje gupfa, ajye yicara atuze yumve ko impamvu yamuzanye ari ukugororwa. Twasanze bafite imitima yahindutse ndetse umugabo wanjye yahoze abimbwira ati nzaza ntari wa wundi uzi, agatotsi twagiranye nzaza karavuyeho, ibi byandenze”.
Nyuma yo guhabwa amakuru atari ukuri, umugore yatunguwe no gusanga umugabo we ameze neza
Umubyeyi wasuye umwana we ati “Ubu nageze Iwawa, nari mpafite amakuru make, hari abavugaga ko bagera inaha bagakubitwa ariko ntitubyemere, kuko tuzi ko Igihugu cyacu gikunda Umunyarwanda gikunda abana bacyo. Mu bintu byanshimishije ni ugusanga hari uburyo bwateguwe n’ubuyobozi, bwo kuba ababyeyi bashobora kubonana n’abana babo”.
Arongera ati “Turanezerewe, ngikubita amaso hano nabonye uburyo abana basa neza mbona ubuzima bwiza bafite buratangaje. Uwanjye yanshimishije, arabyibushye ni umusore, mu bigaragara ndabona ko bafashwe neza ntabwo ari bantu bafunze ni abanyeshuri”.
Kuba abantu benshi barimo kwitabiri gusura ababo bagororerwa Iwawa, ni ku bufasha bw’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, aho gikomeje kubishyurira ingendo zo mu mazi, mu minsi ibiri bakoreyeyo ingendo icyo kigo kikaba cyarabishyuriwe amafaranga agera muri miliyoni eshanu, mu rugendo rwo mu mazi rumara amasaha arenga atatu.
Muri ibyo biganiro byahuje abasuwe n’abasuye, byabaye umwanya mwiza w’ubuhuza kuri bamwe mu bagororerwa Iwawa n’imiryango yabo, aho abana basabye ababyeyi babo imbabazi, abagabo basaba abagore babo imbabazi babagaragariza ko bisubiyeho nyuma yo kugororwa.
Nahimana Shukuru, umwe mu basore bagororerwa Iwawa basuwe n’ababyeyi babo, yashimiye Nyina n’inzego z’ubuyobozi agira ati “Mbere na mbere ndashimira Perezida wa Repubulika watanze ubwato kugira ngo ababyeyi bacu badusure barebe aho tuba. Ndabizi bamwe mu babyeyi bagiye bababwira ngo ikigo cya Iwawa ni ibibazo, ariko hano nta bibazo rwose tubayeho neza”.
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko kujyana abantu mu bigo ngororamuco ari ukubafasha mu buryo bwo kwitekerezaho, bakava mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Avuga ko uko guhinduka bisaba ubujyanama butangwa n’ababyigiye, “Twasanze hari ibindi twavugurura nyuma y’uko dusanze aba bana dufasha basigara bafitanye ibibazo n’ababyeyi, kubera ko abo babyeyi, batigeze bagira umwanya wo guhura n’abo bajyanama mu mitekerereze kugira ngo bahuze umwana n’umubyeyi we”.
Post comments (0)