Inkuru Nyamukuru

Abanyamuryango ba EAC ntibumvikana ku gihugu kigomba kwakira Banki Nkuru y’akarere

todayJuly 31, 2022 86

Background
share close

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byananiwe kumvikana ku gihugu kigomba kwakira ikigo cy’imari cy’Afurika y’iburasirazuba (East African Monetary Institute – EAMI), ni kimwe mu bigo by’ingenzi bishinzwe gushyira mu bikorwa ishyirwaho ry’ifaranga rimwe.

Abafatanyabikorwa b’uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba batanze ubusabe bwabo bwo kwakira ikigo biteganyijwe ko kizahinduka banki nkuru y’akarere.

kugeza ubu ni uko ibihugu bya Kenya na Uganda byateye utwatsi icyemezo cy’ubugenzuzi bwakozwe mu rwego rwo kureba igihugu gikwiye kwakira, ndetse ubugenzuzi bwari bwemeje Tanzania kuri uyu mwanya. Aba banyuryango bombi bari bibajije intego nyamukuru y’ubu bugenzuzi.

The EastAfrican dukesha iyi nkuru, ivuga ko yamenye ko mu nama ya 42 y’abaminisitiri bashinzwe umuryango wa EAC yabereye i Arusha mu byumweru bibiri bishize, habayemo kutumvikana byatumye ndetse hahagarikwa ibiganiro ku itorwa ry’igihugu kizakira ikigo cya EAMI.

Igenzura ryakozwe muri Werurwe uyu mwaka ryagaragaje ko igihugu cya Tanzaniya aricyo kiza imbere y’ibindi aho gifite amanota 86.3 ku ijana, gikurikirwa na Uganda (82.42%) Uburundi bukagira (78.1%). Kenya niyo yaje inyuma n’amanota (77.35%). Abandi banyamuryango ntibagaragaje ubushake bwo kwakira iki kigo.

Raporo y’Inama Njyanama ya EAC yabonywe n’ikinyamakuru cya The EastAfrican yerekana ko Uganda itanyuzwe na raporo ya komite ishinzwe kugenzura “kandi ko yifuza ko iki kibazo cyashyirwa ku rwego rwo hejuru.”

Buri gihugu hari ibyo cyagiye kigaragaza.

Kuruhande rwa Uganda ni uko ishaka ko akanama ka EAC kagena ibyicaro by’inzego n’ibigo by’umuryango birimo nk’inteko ishinga amategeko, urukiko rw’umuryango n’ikigo gishinzwe ihiganwa. Ibi bigo bibarizwa by’agateganyo mu Bunyamabanga Bukuru i Arusha muri Tanzania.

Uganda yagize ati: “Inzego n’ibigo by’umuryango biratandukanye mu bunini n’uburemere, kandi ibyo bigomba kwitabwaho mu kugena ahagmba kwakira ibyo bigo.”

Kenya yanze iyo raporo, ivuga ko ibipimo by’isuzuma bitasobanuwe mu buryo rusange n’abagize iyo komite bityo ko imyanzuro bafashe atari yo.

Iti: “Biragaragara ko habayeho kubogama bigamije kurwanya Kenya, yahawe amanota make ugereranyije n’ibindi bihugu binyamuryango. Hakenewe igipimo kigomba kugenderwaho hagenwa uzakira iki kigo.

Kenya yakomeje igaragaza ko ibihugu bigomba kwakira ibigo n’inzego za EAC bitarashyirwaho bigomba gukorwa icyarimwe.

Ibihugu birimo Uburundi na Sudan y’Epfo byasabye ko hajyaho irindi suzuma kandi ritabogamye.

U Burundi bwo bwongeye ho ko Ubunyamabanga bugomba gushyiraho umubare w’ibigo bizakirwa na buri gihugu kinyamuryango kugira ngo bikureho ubusumbane.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rugararagaza ko rwifuza ko habaho ubundi bugenzuzi kuko guhitamo uwakira icyicaro bigomba gushingira ku kugabana ibigo n’inzego z’umuryango ntawe uryamiwe.

The EastAfrican ivuga ko ariko u Rwanda rugaragaza nanone ko hari inzego zimwe na zimwe zisaba ibintu n’ahantu hihariye bitaboneka mu bihugu byose.

U Rwanda mu byo yagejeje ku Nama Njyanama rwagize ruti: “Ni ngombwa ko Inama Njyanama ishyiraho ahantu heza ho kwakira ibigo byihariye by’Umuryango.”

Tanzaniya yavuze ko EAC yakoresheje umutungo mu igenzura ryakozwe n’abanyamwuga bityo ibyavuyemo bigomba “kubahwa” kugira ngo birinde kongera kubisubiramo, no kongera gutwara andi mafaranga

Iti: “Inzira byanyuzemo nta makosa yarimo. Ibihugu byose binyamuryango byabigizemo uruhare, byemeranya ibyavuyemo kandi bishyira umukono kuri raporo ngenzuzi, idafite ibitekerezo bitandukanye.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino: Jacques Tuyisenge wakiniraga APR FC yerekeje muri AS Kigali

Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" Tuyisenge Jacques ari umukinnyi mushya w’iyi kipe . Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo André iri gukora ibishoka byose ngo aisinyishe abakinnyi bakomeye ariko anongerera amasezerano abeza afite. Rutahizamu Shabani Hussein Tshabalala yamaze kongera amasezerano yari afitanye […]

todayJuly 31, 2022 96

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%