Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cya Malawi bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, bishimira aho igihugu kimaze kugera no kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Malawi, Nancy Tembo, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Malawi, Amandin Rugira, abahagarariye ibihugu byabo muri Malawi n’zindi nshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Rugira Amandini yagaragaje uruhare rwa RPF Inkotanyi mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi ndetse anagaruka ku iterambere u Rwanda n’abanyarwanda bagezeho uyu munsi, ko byose bikeshwa ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.
Yavuze ko igitambo n’ubutwari by’abagabo n’abagore babohoye igihugu, aribyo bituma abanyarwanda bishimira uyu munsi kandi bakaba intangarugero no kuruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyateye imbere byihuse bityo ko hari impamvu ikomeye yo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora aho abayarwanda baba bari hose ku isi.
Kugeza ubu u Rwanda na Malawi bifitanye umubano mwiza mu nzego zirimo ubucuruzi umutekano n’izindi zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1. Ni umukino wabereye kuri Stade ya King Power isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Liecester City, uhuza Manchester City yatwaye shampiyona y’u Bwongereza 2021-2021 ndetse na Liverpool yatwaye igikombe […]
Post comments (0)