Inkuru Nyamukuru

Imikino: Jacques Tuyisenge wakiniraga APR FC yerekeje muri AS Kigali

todayJuly 31, 2022 96

Background
share close

Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI” Tuyisenge Jacques ari umukinnyi mushya w’iyi kipe .

Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo André iri gukora ibishoka byose ngo aisinyishe abakinnyi bakomeye ariko anongerera amasezerano abeza afite.

Rutahizamu Shabani Hussein Tshabalala yamaze kongera amasezerano yari afitanye n’iyi kipe azamugeza mu 2024.

Uretse Hussein Tshabalala, ikipe ya As Kigali yanongereye amasezerano kapiteni wayo Haruna Niyonzima igura n’abakinnyi b’abanyamahanga barimo Saluto Edward na Ochieng Lawrence Juma ndetse na Otinda Frederick Odhiambo.

Aba bakinnyi bose, AS Kigali iteganya kuzabakoresha mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Saluto Edward
Otinda Frederick Odhiambo
Ochieng Lawrence Juma

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yasuye igicumbi cy’Intwari za Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe. Minisitiri Biruta ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari za Zimbabwe Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ubera mu murwa Mukuru Harare, ahaherereye icyo gicumbi cy’Intwari. Dr Vincent Biruta yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose, nk’uko tubikesha Urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi […]

todayJuly 31, 2022 89

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%