Inkuru Nyamukuru

Perezida Biden nyuma y’iminsi itatu atangaje ko yakize yongeye gusangwamo Covid

todayJuly 31, 2022 70

Background
share close

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden bamusanzemo Covid-19 nanone, mu cyo umuganga we yavuze ko ari ubwandu “bwagarutse”.

Joe Biden, yongeye gusangwamo COVID-19 nyuma y’iminsi itatu gusa atangaje ko yakize

Biden, w’imyaka 79, yanduye iyi virusi bwa mbere ku itariki ya 21 z’uku kwezi kwa Nyakanga, ubwo byahishurwaga ko icyo gihe yagaragaje ibimenyetso byoroheje.

Ibinyamakuru byatangaje ko Biden yasanganywe Covid-19 nyuma y’iminsi itatu gusa ibipimo bigaraje ko yakize ndetse ko agiye gusubira mu mirimo ye muri White House.

Ku wa gatandatu, Biden yavuze ko nta bimenyetso yari arimo kugaragaza, ariko avuga ko azishyira mu kato “ku bw’umutekano wa buri muntu wese unkikije”.

Muri iki cyumweru, Perezida Biden nta Covid bari bamusanzemo mu nshuro enye hagati yo ku wa kabiri no ku wa gatanu.

Mu ibaruwa isobanura uko ibintu bimeze, Dr Kevin O’Connor, muganga wa Biden, yavuze ko bidacyenewe ko asuzibwa ku miti ariko ko Perezida akomeza “gukurikiranirwa hafi”.

BBC itangaza ko, Biden amaze igihe afata umuti wica virusi wa Paxlovid. Dr O’Connor yavuze ko uwo muti watumye “ijanisha ritoya” ry’abarwayi ba Covid bagira “igaruka” ry’ubwandu.

Kuri Twitter, Biden yatangaje ko yamenye ko yanduye Covid kandi ko agiye kujya akorera akazi mu rugo mu minsi micyeya iri imbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Miss Muheto yifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi

Nyampinga w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, wifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze by’umwihariko urwo mu Murenge wa Muhoza n’abandi baturage, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, yishimiye urugwiro yakiranywe. Miss Muheto mu muganda wo kurwanya isuri Ubwo yakirwaga na ba Visi Meya b’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Kamanzi Axelle Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu muganda wo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Mugara mu Murenge […]

todayJuly 31, 2022 202

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%