Ku wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022, Polisi yafashe ibiro 832 by’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ifatanyijemo n’abaturage mu rwego rwo gukaza ingamba zo gufata abantu binjiza magendu bayikuye mu bihugu duturanye bakayinjiza mu gihugu.
Iyi magendu yafatiwe mu Mudugudu wa Karuvugiro, Akagali ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko imyenda yafashwe yari ipakiye mu mifuka 19 ifatanwa uwitwa Uzabumwami Isidore afatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC).
Yongeyeho ko iyi magendu y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu ivuye muri RD Congo bayinyujije mu kiyaga cya Kivu.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) bari bafite amakuru ko Uzabumwami n’umuhungu we Nizeyimana ari baruharwa mu kwinjiza magendu y’imyenda ya caguwa, kandi ko anavugana n’abazanye caguwa ba kayigeza ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu nawe akayifata akayishyira abacuruzi mu isoko rya Mahoko.
Ati: “Abapolisi bagiye murugo rwa Uzabumwami basatse iwe bahasanga imifuka ine y’imyenda, bagiye murugo rw’umuhungu we Nizeyiamana bahasanga imifuka 15.”
Post comments (0)