Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu, mu rwego rwo guteza imbere imibereho ye n’ireme ry’uburezi muri rusange. Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88%, naho mu yisumbuye wongerwaho 40%.
Ibi byatangajwe na minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye, muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yaganiriye ku iterambere ry’imibereho y’umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Ivuga ko hafashwe ibyemezo birimo gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga miliyari eshanu y’amanyarwanda (5.000.000.000 FRW) mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu.
Minisitiri y’uburezi ivuga ko iyo mishahara mishya abarimu bazatangira kuyihembwa kuva muri uku kwezi kwa Kanama.
Uko imishahara yavuguruwe
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye – A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50.849 FRW; Umwarimu ukorera agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza – A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54.916 FRW.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70.195 FRW.
Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Ubusanzwe abarimu barenga ibihumbi 10 buri mwaka bataga akazi. Minisitiri w’Intebe yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko mu mpamvu zabiteraga zirimo n’umushahara muto.
Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iri vugururwa ku mishahara ritanga icyizere ko abarimu bagiye guhama hamwe.
Post comments (0)