Inkuru Nyamukuru

Habyarimana Béata wahoze ari Minisitiri yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc

todayAugust 1, 2022 117

Background
share close

Habyarimana Uwamaliza Béata uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc ihuriyemo ibigo birimo na Banki ya Kigali (BK).

Habyarimana Uwamaliza Béata yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc

Uyu mwanzuro wemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc kuri uyu wa 1 Kanama 2022, naho Dr. Diane Karusisi wahuzaga ibikorwa byose yagumanye Bank of Kigali Plc.

Dr Diane Karusisi ayobora Banki ya Kigali guhera mu 2016, umwanya yagiyeho asimbuye Dr Gatera James.

BK Group Plc yahawe Umuyobozi, ihuriyemo ibigo bine ari byo Banki ya Kigali (BK), BK TechHouse, BK Capital Ltd na BK General Insurance.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Bank of Kigali, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yagaragaje ko bishimiye kugira Habyarimana umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Yagize ati “Imiyoborere ye n’ubunararibonye byagutse afite mu rwego rw’imari, bizagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za BK Group Plc no gukomeza gukura mu ntumbero z’ahazaza.”

Yakomeje igira ati: “Beata azakorana n’abayobozi bakuru b’ibigo bine biyishamikiyeho: Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Plc, Alex Bahizi, Umuyobozi mukuru wa BK General Insurance, Umutoni Carine, Umuyobozi mukuru wa BK Capital na Munyangabo Claude, Umuyobozi mukuru wa BK TecHouse.”

Béata Uwamaliza Habyarimana w’imyaka 47 yayoboraga MINICOM kuva muri Werurwe 2021 kugeza ku wa 30 Nyakanga 2022.

Béata afite uburambe mu rwego rw’imari muri rusange kuko yabaye Umuyobozi mukuru wungirije w’iyahoze ari Agaseke Bank Limited, yaje guhinduka Bank of Africa.

Yanabaye Kandi no mu buyobozi bw’iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

BK Group Plc ihuriza hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TechHouse na BK Capital Ltd.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ukraine: Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse

Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse ku cyambu cya Ukraine nyuma y'amasezerano afatwa nk'ataraboneka n'Uburusiya. Yitezweho kugabanya ibura ry'ibiribwa ku isoko. Ukraine igiye gutangira kugeza ibinyampeke ku isoko Abayobozi ba Turukiya na Ukraine bavuze ko ubwo bwato bwavuye ku cyambu cya Odesa kiri mu majyepfo bumanuko mu gitondo kuri uyu wa mbere. Kuva mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ibitero by'Uburusiya byari byugarije icyo cyambu cya Ukraine, ariko izo mpande […]

todayAugust 1, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%