Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ku Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022, yitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe. Avuga ko izarushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, n’abandi banyacyubahiro bo muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko iyi ambasade izarushaho guteza imbera umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Ambasaderi James Musoni, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ushingiye kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe kunoza umubano. Ndetse ko inama zitandukanye zihuza iyi komisiyo zagize akamaro ku bijyanye n’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi.
Muri Nzeri umwaka ushize iri huriro ryakoraniye i Kigali mu nama yaryo ya mbere, ibihugu byombi bisinyiramo amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu agamije kongera imikoranire.
Uyu mwaka itsinda ry’abanyarwanda naryo ryagiye muri Zimbabwe mu biganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade conference’.
Kugeza ubu nyuma y’amasezerano y’ubufatanye atatu yasinywe ku wa Gatanu taliki ya 29 Ngakanga, kuri ubu u Rwanda na Zinbabwe bimaze gusinyana amasezerano 22 akora mu nzego zitandukanye.
Ambasade y’u Rwanda i Harare muri Zimbabwe yatangiye imirimo kuva muri 2019, ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byatangiye gushaka uko byateza imbere umubano wabyo.
U Rwanda ni ubwambere rugize Ambasade muri Zimbabwe, ubundi inyungu zarwo muri icyo gihugu zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko n’ubwo indwara ya Hepatite B na C hari abo ikibasira, ariko imibare y’abayirwara yagabanutse kugera munsi ya 1%. Minisitiri Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvura no gusuzuma abaturage Indwara ya Hepatite iyo itaragera ku kigero cyo hejuru ishobora guhita ikira, bidasabye ko habaho no gufata imiti, kubera ko hari igihe umubiri ushobora guhangana nayo ugakuramo virusi yayo mu gihe cy’amezi atandatu […]
Post comments (0)