Guverinoma y'u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu, mu rwego rwo guteza imbere imibereho ye n'ireme ry'uburezi muri rusange. Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88%, naho mu yisumbuye wongerwaho 40%. Ibi byatangajwe na minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye, muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1. Minisiteri […]
Post comments (0)