Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone), nkuko byemejwe na Perezida Joe Biden.
Yishwe ku cyumweru mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan. Biden yavuze ko Zawahiri yari “yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika”.
Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo “gitero kidahusha” kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa. Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa n’Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.
We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001, ndetse yari umwe mu “bakora iterabwoba bashakishwa cyane” n’Amerika.
Iyicwa rye rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001, nkuko Biden yabivuze.
BBC itangaza ko, Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko icyo gitero cy’Amerika ari ukwangiza bigaragara amahame mpuzamahanga.
Uyu muvugizi yongeyeho ko: “Ibikorwa nk’ibyo ni ugusubiramo ibyabayeho byananiwe byo mu myaka 20 ishize kandi bibangamiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afghanistan n’akarere”.
Ariko abategetsi b’Amerika bashimangiye ko icyo gitero cyari gifite ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko.
Post comments (0)