Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.
Perezida Kagame yabitangarije mu muhango wo kwakira indahiro z’abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma, kuri uyu wa 02 Kanama 2022 wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Yasabye abayobozi bashya kubakira ku bunararibonye mu byo basanzwe bakora, kuko basanzwe bakorera Leta n’Igihugu, kandi ko ari inshingano gusa zahindutse, naho imirimo yo ikomeza kuba nk’uko bisanzwe.
Avuga ko mu bucuruzi ishoramari n’ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi z’ingenzi mu majyambere y’Igihugu kandi ko uko Covid-19 igenda icika intege, ari nako kuzahura ubukungu bikwiye gukomeza kurushaho kuba ingenzi, kugira ngo iterambere rimaze kugerwaho rikomeze hongerwaho n’ibindi byinshi.
Avuga ko Minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza, ndetse amaherezo kuri bimwe bikegurirwa abikorera, mu bice bibiri vuba na bwangu nta gutegereza, kuko akazi ka Leta atari ukujya mu bucuruzi n’ibisa nkabyo.
Agira ati “Dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari nako babigeza ku gihugu, turashaka kuvana ibigo bimwe bya Leta bigashyirwa mu maboko y’abikorera, bimwe bigakorwa vuba ibindi bigatwara umwanya kubera impamvu zumvikana ariko na byo bizagenda biva mu maboko ya Leta kandi bikazakorwa neza”.
Avuga ko igisumba ibyo byose ari uko ibiva muri ibyo bigo bigirira Abanyarwanda bose akamaro, kandi ari yo ntego.
Ubuhinzi bukwiye kuba buhaza Abanyarwanda kandi bubarinda ibibazo bitunguranye mu kwihaza mu biribwa
Perezida wa Repubulika yatangarije abitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukwiye kugera ku rwego rwo guhaza Abanyarwanda kandi bugakorwa hanitegurwa guhangana n’ibibazo bishobora guturuka hanze bituma ibiribwa byabura ku masoko.
Agira ati “Ubuhinzi biravugwa kandi biranazwi ko ari inkingi ikomeye ku bukungu bw’Igihugu n’ubuzima bw’abaturage, ariko bukaba bukwiye guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo Igihugu gikomeze kwihaza mu biribwa, kandi hitegurwa ibyabuhungabanya igihe cyose.
Arongera ati “Ntabwo tugomba guhora twibutswa izo nshingano kubera ko habayeho ibibazo bitugiraho ingaruka, ahubwo bikwiriye kuba ari intego yacu mu kwihaza no kuba twahahirana n’ibindi bihugu”.
Perezida Kagame yavuze ko hakoreshwa amahirwe aboneka mu muryango w’ibihugu bya Afurika byishyize hamwe ngo bicuruzanye bikora ishoramari hagati yabyo, ku buryo bwihuse kandi bufite inyungu mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa na serivisi zijyana na byo.
Yavuze ko bizagerwaho buri wese nakora ibyo ashinzwe kuri buri umwe n’ibyo Abanyarwanda bose bahuriyeho bakabikora mu buryo bwose bushoboka, kandi buzira amakemwa kuko ari bwo bigira inyungu zisumbuye.
Ati “Ndizera ko inzira y’ubusamo itagira akamaro n’iyo yaba hari uwo yungukiye, kuko iyo nzira ibyayo bitaramba. Dukore ibishoboka byose dukore neza kuko ibyihuse bigira abo biramira, iyo bitinze hari ababigwamo”.
Asaba inzego n’abayobozi bose gukorana no kuzuzanya kugira ngo ibikorwa byiyongere kandi bakibuka ko iteka bakorera Abanyarwanda, kandi ko hazajya harebwa uko bikorwa n’uko byanoga.
Ba Minisitiri barahiye ni Eric Rwigamba ugiye kuyobora Minisiteri Nshya Ishinzwe Ishoramari rya Leta, n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi bw’ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse.
Post comments (0)