Inkuru Nyamukuru

Hegitari zisaga ibihumbi 50 zizaterwaho amashyamba muri 2022/2023

todayAugust 2, 2022 92

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga 50,000Ha, mu rwego rwo kongera amashyamba.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RFA, Nshimiyimana Spridio, avuga ko barimo gukora ubukangurambara buhoraho kuko iyo atari igihe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aba ari igihe cyo kuyarinda no kuyabungabunga.

Ati “Mu gihe cy’itegura ry’igihembwe cy’itera ry’ibiti n’amashyamba, tuba dukangurira abaturage gushaka umwayi mwiza, gutegura neza amapepiniyeri, gutubura ingemwe nziza no kuzitera igihe cy’imvura kigeze”.

Nshimiyimana avuga ko nyuma yo gutera ingemwe, habaho gukorera, kurinda no kubungabunga ibiti n’amashyamba yatewe. Iyo hatari imvura ngo abantu batere, haba ari ibindi bihe byo kubibungabunga.

Muri uku gutera amashyamba hari ubuso buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ubuso bushyashya buzaterwa (woodlots), ubuso bw’amashyamba ashaje azasazurwa, n’ubw’ubutaka bw’abaturage bubumbiye mu mashyamba azasazurwa, ndetse n’ubuso buzaterwaho amashyamba azajya asarurwaho imirama y’ibiti (tree seed stand).

Kugeza ubu ubuso bwose bw’amashyamba mu Rwanda bungana na 30.4% harimo imigano iteye kuri 613ha bingana na 0.1%, amashyamba y’amaterano ku buso bwa 387.425ha, zingana 53.5%), amashyamba kimeza ateye ku buso bungana 130.850ha bihwanye na 18%), na shrubs ku buso bwa 43,963ha bungana na 6.1%) n’ubutaka bushya ku buso bungana 161.843ha, bihwanye na 22.3%).

Ibiti bivangwa n’imyaka biterwa ku miringoti no hagati mu myaka, no ku materasi y’indinganire.Ati “Nk’ibiti bivangwa n’imyaka twavuga nka Gereveriya (Grevillea robusta), Markhamia lutea, Calliadra callotirsis, Leucaena leucocephara, Maespsis emnii, n’ibindi”.

Nshimiyimana avuga ko ibiti bisanzwe by’ishyamba, biterwa ku butaka bwabigenewe kandi hashingiye ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.Imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurisha mibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka 2020/2021, amashyamba yinjije miliyari 609, akaba yaragize uruhare rwa 6% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

Imibare igaragaza ko mu buso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba, 46.5% ari kimeza naho 53.5% ari amaterano.

Kongera ubuso buteyeho amashyamba bizafasha u Rwanda kwitegura inama izaterana ku nshuro ya 6 ikabera mu Rwanda, izahuriza hamwe intumwa zirenga 1500 harimo abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta n’izabikorera kugira ngo bazateze imbere urwego rwo gutunganya no kwita ku mashyamba.

Inama igamije kongerera ubumenyi no gutanga ishusho y’uburyo amashyamba yakongerwa, kuyatunganya n’ishoramari mu bikorwa bijyanye nayo.Kwita ku mashyamba bizazamura ubufatanye hagati y’ibihugu, gushora imari no gushyiraho imirongo ngenderwaho ihuriweho ku bijyanye no kwita no gutunganya amashyamba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abantu batatu nibo baguye mu mpanuka ikomeye y’ikamyo yagonze Coaster itwara abagenzi

Mu masaha ya saa yine z'igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, imodoka ya Coaster itwara abagenzi yakoze impanuka igonganye n'ikamyo yaritwaye Lisansi. Ihitana abantu batatu. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene, mu makuru y'ibanze yatangaje ko muri abo batatu bapfuye harimo umushoferi wa Virunga, nk’uko yabihamirije itangazamakuru. Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko yatewe no kubura feri kw'ikamyo ya sosiyete […]

todayAugust 2, 2022 942

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%