Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burashakisha bitarenze ibyumweru bibiri, abantu bafite imodoka nini za bisi zishobora kunganira izitwara abagenzi muri uyu mujyi, mu rwego rwo kugabanya imirongo miremire y’abantu muri gare.
Hashize iminsi abagenzi binubira kumara umwanya munini ku mirongo muri za gare, aho bamwe bavuga ko bibahombya ndetse bikabicira gahunda, hakaba n’abataha mu masaha akuze cyane.
Mu bagenzi baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru hari ugira ati “Bimaze kuba isaha n’igice maze hano niruka ku matagisi, iyo ngira amafaranga mba nateze moto.”
Undi ati “Turatonda umurongo, mu masaha yo gutaha ushobora kugera na saa ine cyangwa saa tanu n’igice z’ijoro”, hakaba n’uvuga ko asigaye atanga serivisi mbi ku buryo yakwirukanwa mu kazi kubera gukererwa.
Umuyobozi w’Ikigo gitwara abagenzi Jali Transport Ltd, ndetse n’uwo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), batanze ikiganiro kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, basobanura ingamba z’igihe cya vuba n’ikirambye bafashe, ku bijyanye no gutwara abantu muri uyu mujyi.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Enj Emmanuel Asaba Katabarwa, yasobanuye ko mu gihe cya vuba kitarenze ibyumweru bibiri, hari bisi zitwara abagenzi bazaba basabye abazifite bose kunganira muri iyi gahunda.
Yagize ati “Ni byo turimo gufatanya na RURA (Urwego Ngenzuramikorere) kureba uburyo ki mu bashoramari bari mu Gihugu, twashakisha bisi zose zishobora kuba zihari zaza kunganira iz’aba batatu basanzwe bakora. Ni byo turimo byo kuzibarura, kureba ubunini bwazo n’aho zakoreshwa (lignes) zikeneweho cyane.”
Kugeza ubu bisi zikoreshwa mu gutwara abagenzi muri Kigali ni iz’ibigo bitatu bya Jali Transport, Kigali Bus Services (KBS), hamwe na Royal Express.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu mpera za 2019 bwari bwatanze isoko ryo gutumiza bisi 500 nshya, zo gusimbuza izishaje zirimo izatangiye gukoreshwa kuva mu mwaka wa 2013, ariko iyo gahunda ikaba yaraje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi wa Jali transport Ltd, Innocent Twahirwa, yizeza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 bazaba babonye imodoka nshya zigera kuri 70, ariko ko zitazashobora kwihuta mu gihe zizaba zibyiganira mu mihanda n’izindi modoka z’abantu ku giti cyabo.
Twahirwa agira ati “Turateganya gutumiza imodoka 70 zo kongera izihari muri zone dusanzwe dukoreramo, mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza-Mutarama zizaba zabonetse, ariko izo modoka zije mu muhanda uyu munsi kugira ngo habeho serivisi nziza, ni uko tugomba kubona imihanda dukoreramo, izo bizi zikabona aho zica zihuta.”
Twahirwa avuga ko imiterere y’Umujyi wa Kigali ihombya abashoramari batwara abantu, kuko mu gitondo imodoka zijya muri uyu mujyi zuzuye abantu zikavayo nta barimo, nimugoroba bikaba imbusane.
Umuyobozi Mukuru muri MININFRA ushinzwe Ubwikorezi, Fabrice Barisanga avuga ko bakomeje kuganira n’izindi nzego ku buryo haboneka inzira zihariye zagenewe imodoka za rusange, ndetse ko mu gihe kidatinze Urwego Ngenzuramikorere RURA ruzatangaza uko bisi zongerewe muri uyu mujyi.
Hashize igihe kitararenga ukwezi kumwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru, na we atangaje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse n’ibyerekezo zijyamo bigomba kongerwa.
Habyarimana Uwamaliza Béata uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc ihuriyemo ibigo birimo na Banki ya Kigali (BK). Habyarimana Uwamaliza Béata yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Uyu mwanzuro wemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc kuri uyu wa 1 Kanama 2022, naho Dr. Diane Karusisi wahuzaga ibikorwa byose yagumanye Bank of Kigali Plc. Dr Diane Karusisi ayobora Banki ya Kigali […]
Post comments (0)