Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yasobanuye imiterere y’imishahara mishya ya mwarimu

todayAugust 2, 2022 265

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda, nyuma yo kongera imishahara y’abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi bafasha mu burezi, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasobanuye byimbitse imiterere kuri iyo mishahara mishya.

Abarimu bongerewe imishahara bamwe bakubirwa hafi inshuro ebyiri

Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, ku ya 1 Kanama 2022, ubwo yagezaga ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye, muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1, nibwo yatangaje ko guverinoma yavuguruye imishahara y’abarimu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyo mishahara mishya abarimu bazatangira kuyihembwa kuva muri uku kwezi kwa Kanama.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, yagaragaje imiterere kuri iyo mishahara ndetse avuga ko hari hashize imyaka igera kuri 3 abarimu bongererwa 10% ku mushahara nayo akaba ari muyongerewe ho.

Yagize ati: ” Hashize imyaka 3 abarimu bongererwa 10% ku mushahara, ubu rero nayo ari muri aya yose yongereweho, hafashwe umwanzuro wo kuyongereraho rimwe kugira ngo bihe mwarimu ubushobozi bwo gufata inguzanyo no kwiteza imbere.”

Minisiteri y’uburezi mu itangazo yashyize ahagaragara ryerekana ko abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Iyi Minisiteri kandi isobanura ko iyi nyongera ari ku mushahara mwarimu atahana atari ku mushahara mbumbe. Bivuze hakurwamo ibindi byose noneho hagashyiraho ijanisha runaka Leta yongereye ku mushahara.

Imiterere ku mishahara mishya

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yasobanuye ko abarimu bongerewe umushahara mu buryo bukurikira: Umwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 1 cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

Ku bijyane n’imishahara y’Abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, ubumenyi rusange cg irya TVET azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%. Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681Frw ajye ahembwa 152.525Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungurije barimo ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo): Ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%). Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%).

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%).

Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%). Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

Dr Uwamariya yavuze kandi ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira hazatangazwa amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano mu gukumira ibyatumaga ababyeyi basabwa amafaranga y’umurengera hagamijwe kuzamura mwarimu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umunyamabanga mukuru wa COMESA

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, umunyamabanga mukuru w’isoko rusange ry’Afurika y’iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Chileshe Kapwepwe bagiranye ibiganiro anamugezaho imirimo n’ibikorwa bya COMESA, u Rwanda rugiramo uruhare. Umukuru w’Igihugu yakiriye Madamu Kapwepwe aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent ndetse na Minisitiri […]

todayAugust 2, 2022 111

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%