Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Ingo zisaga ibihumbi 12 zigiye guhabwa imbabura za rondereza

todayAugust 2, 2022 174

Background
share close

Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Imbabura zirondereza ibicanwa zigera ku bihumbi 12 ni zo zizahabwa abaturage

Gukwirakwiza izo mbabura, bizakorwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho ku ikubitiro zimwe mu ngo z’abatishoboye bo mu Mirenge y’Akarere ka Nyabihu, ari zo zizaherwaho, ubusanzwe zikaba zakoreshaga amashyiga ya gakondo mu guteka, bikangiza ikirere n’ibidukikije, ndetse bamwe bakahandurira n’indwara ziterwa no guhumeka imyotsi.

Eng. Umwizerwa Prosper, Umuyobozi w’Ikigo Quality Engineering, gikora ubushakashatsi mu bijyanye no guteka hatangijwe ibidukikije; kikaba ari nacyo kizashyira mu bikorwa uwo mushinga, avuga ko babikora hagamijwe kurengera ibidukikije.

agira ati “Guteka amafunguro hifashishijwe uburyo bwa gakondo, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwangiza ibidukikije, kubera ko biba byasabye gutema amashyamba no kwangiza ibimera by’ukwoko butandukanye, abantu bakajya kubicanisha. Ibi ntabwo twakomeza kwicara ngo tubireberere, kuko byaba bikomeje kutuganisha ahabi. Ni na yo mpamvu twatekereje gushyiraho ingamba, zirimo no gukora imbabura zirondereza kandi zikazigama ibicanwa no kuzikwirakwiza mu baturage, mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda zo kubungabunga ikirere no kurengera ibidukikije”.

Abafite mu nshingano zabo gahunda zo kubungabunga ibidukikije bo mu Karere ka Nyabihu babasobanuriye imiterere y’uyu mushinga

Abasaga 80% by’abaturarwanda, kugeza ubu baracyakoresha uburyo bwa gakondo mu guteka ibiribwa. Ibi ngo bikaba biri mu bikomeje gutuma habaho itemwa ry’amashyamba n’iyangirizwa ryayo, ingaruka z’ibiza n’isuri ntizisibe kwigaragaza.

Hakizimana Roger, wo mu Murenge wa Shyira, ahamya ko ikoreshwa ry’izo mbabura, rizaba igisubizo gikomeye ku bibazo by’ibiza bahoraga bahanganye nabyo.

Yagize ati “Guteka dukoresheje inkwi twe nk’abaturage, cyane cyane b’amikoro macyeya, bikomeje kutubera ingorabahizi, kuko usanga tutagira amashyamba dutemamo ibiti, cyangwa yo gutashyamo inkwi zo gutekesha. Zaba izo nkwi cyangwa amakara tubibona biduhenze cyane, aho ababura ubushobozi, bahitamo gucanisha ibyatsi cyangwa ibikarito n’impapuro. Usibye n’ibi inaha iwacu usanga mu gihe cy’imvura ingaruka z’ibiza tudasiba guhura na zo, bitewe n’uko amashyamba ahari adahagije. Izi mbabura zirondereza ibicanwa rero nizitugeraho, tuzaba twigobotoye ibyo bibazo byose, twabagaho duhanganye na byo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, agaruka ku nyungu biteze kuri ubu buryo bwo kugabanya ibicanwa, yagize ati: “Ikoreshwa ry’imbabura zirengera ibicanwa, bizadufasha cyane cyane mu kugabanya imyotsi yangizaga ikirere, n’itemwa ritari ngombwa ry’amashyamba. Ikindi gikomeye ni uko umwanya n’igihe abaturage bacu bakoresha bajya gushakisha inkwi n’amakara byo gutekesha, bazajya bawukoresha mu yindi mirimo ibateza imbere, imibereho yabo irusheho kugenda neza”.

Akomeza ati “Tuributsa abaturage ko ubwo bazaba bahawe izo mbabura, bajya bazikoresha neza bashingiye ku mabwiriza bazaba bahawe y’uburyo zikoreshwamo, bakajya bazibungabunga kandi bakazikoresha icyo baziherewe, kugira ngo uru rugamba twese turiho rwo gukumira iyangirika ry’ibidukikije muri rusange, tuzarubashe twese dufatanyije”.

Ubwo bwoko bw’imbabura zigiye guhabwa abaturage, bufite ubushobozi bwo kugabanya ibicanwa ku kigero kiri hagati ya 50 na 60%, kandi ubushakashatsi bugamije kongera ubushobozi bwayo mu kurengera ibicanwa bukazakomeza

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Beach Volleyball: U Rwanda rwakoze amateka rugera muri ¼

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza. Ntagengwa na Gatsinzi bifotozanya n’umutoza wabo Mudahinyuka Christopher nyuma y’umukino Ibi babigezeho ku mugoroba wok u wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, nyuma yo gutsinda igihugu cya Malidive (Maldives) cyari kigizwe na Ismail ndetse na […]

todayAugust 2, 2022 148

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%