Amakuru Arambuye

Uku kwezi kuzashyuha kurusha ugushize kwa Nyakanga – Meteo Rwanda

todayAugust 3, 2022 168

Background
share close

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko uku kwezi kwa Kanama 2022 guteganyijwemo ubushyuhe bwinshi ku manywa ugereranyije n’ubw’ukwezi kurangiye kwa Nyakanga.

Ubushyuhe buzagera kuri dogere selisiyusi 32 muri uku kwezi

Meteo ivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama ubushyuhe bwinshi buteganyijwe ku manywa buri hagati ya dogere Selisiyusi(⁰C) 17 na 32 mu Rwanda, mu gihe ubushyuhe bwo hejuru bwumvikanye mu kwezi gushize butarenze dogere Selisiyisi 31.

Ibice by’Umujyi wa Kigali n’iby’uturere twa Bugesera na Ngoma, Amayaga no mu kibaya cya Bugarama ni ho hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi mu gihugu, kikazaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 32.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29 giteganyijwe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi no mu bice bitavuzwe by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo ukuyemo ibice bimwe by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Muri ibyo bice by’utwo turere bitavuzwe hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 26.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20 ni cyo gito giteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Musanze na Nyabihu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Icyakora ubushyuhe buteganyijwe muri uku kwezi ngo buri ku mpuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama, kuko ngo ubumenyerewe buba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 32.

Meteo ivuga ko mu bihe bisanzwe by’Impeshyi bya nijoro, by’umwihariko muri uku kwezi kwa Kanama 2022 hazakomeza kubaho ubukonje cyangwa se ubushyuhe buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16 mu Rwanda.

Icyakora hateganyijwe n’imvura izagera kuri milimetero 50 hamwe na hamwe mu Gihugu

Ibice bimwe byo mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu (muri Parike ya Nyungwe n’ahandi byegeranye) ndetse no mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda hateganyijwe kuzakonja kurusha ahandi ku gipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.

Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo no mu gice cy’Amajyepfo y’Iburasirazuba hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12.

Meteo ivuga ko ubu bushyuhe buke busanzweho mu mezi ya Kanama, kuko ngo buba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 17.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Imbamutima za bamwe mu barimu bongerewe umushahara

Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi, ibyagezweho muri gahunda y’Uburezi, yatangaje ko Leta y’u Rwanda, yongereye imishahara y’abarimu yaba abo mu mashuri abanza bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyashobozi y’amashuri yisumbuye A2, bongereweho 88% by’umushahara, ni ukuvuga amafaranga 50.849 kuri […]

todayAugust 3, 2022 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%