Umuhanzi w’icyamamare usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin (The Ben), yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kanama 2022, aho aje kwitabira Igitaramo cyiswe ‘Rwanda rebirth celebration’.
Igitaramo Rwanda Rebirth Celebration, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, The Ben akazahuriramo n’abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko abazakitabira ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura.
Igitaramo cyatumiwemo The Ben i Kigali cyari giteganyijwe kuzabera kuri Canal Olympia cyimurirwa muri BK Arena, ku mpamvu abari kugitegura birinze gutangaza.
Uretse kwimura aho iki gitaramo kizabera, nta byinshi byahindutse ku matike yo kucyinjiramo, yewe nta n’icyahindutse ku bahanzi bzaririmbamo.Gusa indi mpinduka yabayeho ni uko ameza yagurishwaga ibihumbi 500 Frw yakuweho, hashyirwaho itike y’ibihumbi 200 Frw.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.
Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.
Post comments (0)