Ati “Niba amafaranga angana na miliyoni imwe ari yo yabonetse mu bakinnyi bakinnye uwo munsi, uwatsinze azajya ahabwa 47% y’iyo miliyoni ni ukuvuga ibihumbi 470 frw.”
Ni umukino uzajya uba buri munsi, hazajya habonekamo umuntu umwe utsinda kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu. Uwatsinze azajya ahita ahabwa igihembo cye yatsindiye.
Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Inzozi Lotto avuga ko umukino wa IGITEGO Lotto uje ari igisubizo ku bakinnyi ba Inzozi Lotto kuko uyu mukino ugamije guha abantu benshi amahirwe yo kujya batsindira amafaranga buri munsi.
Ku munsi havangwa amatike yaguzwe hagakurwamo imwe iri butombore, uwo watomboye Nshuti Thierry avuga ko ahabwa amafaranga angana na 47% by’amafaranga yacurujwe mu matike.
Ati “Buri munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba, itike imwe izakurwa mu matike yaguzwe uwo munsi, kandi uzatsinda azahabwa 47% by’amatike yose ya IGITEGO Lotto yaguzwe uwo munsi, hakuwemo umusoro”.
Itike yo gukina IGITEGO Lotto igura FRW 200 yonyine, ariko ushobora kugura amatike menshi nk’uko ubishaka ku munsi umwe kugira ngo wongere amahirwe yo gutsinda.
Gukina umukino wa IGITEGO Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje na telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa IGITEGO Lotto maze ukegukana intsinzi y’amafaranga yawe.
Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari Tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere Siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za Siporo zitandukanye mu Rwanda.
Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 2424, cyangwa ukatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu zose kuri @inzozilotto. Wanatwandikira kuri nimero yacu ya WhatsApp 0791402424.
Post comments (0)