Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abazunguzayi hafi 4,000 bagiye guhabwa aho bakorera kandi hujuje ibisabwa, mu rwego rwo kubafasha kuva mu muhanda kugira ngo bagire uburyo bacuruzamo busobanutse.
Gahunda yo gukura abazunguzayi mu muhanda bagashakirwa aho bakorera ntabwo ari nshya mu Mujyi wa Kigali, kuko yatangiye mu mwaka wa 2016, ubwo habarurwaga abagera ku 12.197 mu turere twose uko ari dutatu.
Icyo gihe Akarere ka Nyarugenge kari gafitemo 5058, Gasabo habarirwaga 5149, mu gihe Kicukiro harimo 1990, aho bubakiwe amasoko atandukanye yabafashije mu bikorwa by’iterambere, kuko harimo abagiye mu bigo by’imari ndetse abandi bakaba bari mu bimina.
Kuri ubu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu ibarura ry’abazunguzayi baheruka gukora mu mezi yashyize, basanze bafite abagera ku 3977, bakaba barimo gushakirwa aho gukorera nk’uko Martine Urujeni, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinze imibereho y’abaturage abisobanura.
Ati “Muri Nyarugenge habaruwe 1104, Gasabo 1921, Kicukiro 952, abo ngabo nabo twatangiye kubashakira aho gukorera, haba kububakira udusoko, haba ndetse no kubashakira imyanya mu masoko dusanzwe dufite, aho tubonye imyanya bakaba ariho bashyirwa. Nka Nyarugenge hari abashyizwe muri Nyabugogo muri Ejo Heza, ndetse na Down Town, na Kicukiro bashyizwe mu isoko risanzwe”.
Akomeza agira ati “Hamaze kugenwa aho bazakorera hagera kuri 27, muri Nyarugenge dufite 7, Kicukiro 6, Gasabo 14, abenshi bamaze gutangira gukoreramo. Abashyizwe mu dusoko no mu masoko asanzwe, nka ririya rya Kicukiro cyangwa se Nyabugogo n’ahandi, kugira ngo bafashwe ntibahungabanywe n’ubucuruzi bushya, bagiye bishyurirwa ubukode umwaka batishyura ikibanza bakoreramo, twihaye ko muri uku kwezi kwa Kanama aba 3977 tuzaba twarangije kubashyira mu masoko”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko gahunda yo gushakira abazunguzayi aho bakorera ikorwa, ariko nabo ubwabo babigizemo uruhare, kugira ngo bahitemo aho bashobora gukorera heza hatabangamira ubucuruzi bwabo.
Ati “Ikirimo cyiza ni uko ababikora tubegera bakabigiramo uruhare, ndetse bakanahitamo dufatanyije aho bakorera, kugira ngo habe hari icyashara nk’uko babivuga, tugafatanya nabo mu gihitamo ariko no kugira ngo bakore umwuga neza”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko amabwiriza yari yaratowe na Njyanama, yo guca ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Kigali yabayeho muri 2015, yongera kuvugururwa muri 2019, ariko ngo bisa nk’aho kuyashyira mu bikorwa byadohotse.
Ni amabwiriza yari agamije kugira ibihano bihabwa abakora ubwo bucuruzi n’ababagurira, ku buryo basanga ari imwe mu ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari hagatangwa ibihano nk’uko bigenwa n’ayo mabwiriza.
Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi ihurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, yatabaye umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo. Ikibazo cyatangiye ahagana saa saba, ubwo abagenzi ndetse n’abantu baparitse muri parikingi ya CHIC, babonye umwana mu modoka yatutubikanye yenda guhera umwuka bagatabaza. Bagerageje kubwira umwana ngo akingure ariko kuko yari ameze nabi biramunanira. Umwe mu bari aho yafashe icyemezo cyo kumena akarahure k’ahagana inyuma ku […]
Post comments (0)