Inkuru Nyamukuru

Kigali: Polisi yatabaye umwana wari wafungiranywe mu modoka

todayAugust 4, 2022 261

Background
share close

Ahagana saa munani z’amanywa, Polisi ihurujwe n’abakorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, yatabaye umwana wari wakingiranywe mu modoka kuva mu gitondo.

Ikibazo cyatangiye ahagana saa saba, ubwo abagenzi ndetse n’abantu baparitse muri parikingi ya CHIC, babonye umwana mu modoka yatutubikanye yenda guhera umwuka bagatabaza.

Bagerageje kubwira umwana ngo akingure ariko kuko yari ameze nabi biramunanira.

Umwe mu bari aho yafashe icyemezo cyo kumena akarahure k’ahagana inyuma ku modoka, benshi bakunze kwita isambusa cyangwa mpandeshatu kugira ngo akingure ntibyamukundira.

Hashize umwanya byamugoye, ari ko asimburana n’abari kumwe na we ngo batabare uwo mwana ariko birananirana, Polisi yahise ishobora kuhakingura imukuramo yanegekaye.

Mu gihe bari bakirimo gushakisha ababyeyi b’uwo mwana, haje umuntu ufite kontaki y’iyo modoka arakingura, avuga ko yari yasiganye umwana na nyina n’umukozi, we akajya ku kazi.

Polisi yahise ijyana umwana n’uwo wavuze ko ari se, kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyarugenge.

Se w’uwo mwana yavuze ko aribwo yari agiparika imodoka, agasiga nyina w’umwana agiye kumugurira imiti, mu gihe umukozi we yavuze ko yahise ajya kumugurira imbuto.

Umubyeyi ukorera imbere y’aho iyo modoka yari iparitse witwa Nyirahabimana Chantal, yavuze ko iyo modoka yari ihari kuva mu ma saa tanu za mu gitondo. Kugira ngo bamenye ikibazo ni uko bumvise arira agahamagara papa, baza bagasanga umwana ameze nabi.

Ati “Bigaragara ko uyu mwana atitaweho”.RIB ikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye bamusiga mu modoka wenyine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abiba insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bahagurukiwe

Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga abagura n’abagurisha ibyo bikoresho mu rwego rwo guhangana n’ubwo bujura. Ni amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amabwiriza y’ubuziranenge mu kurengera umuguzi (RICA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gutanga umurongo ngenderwaho muri ubwo bucuruzi hacibwa akajagari. RICA n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira ibyaha, ku wa Gatatu tariki 04 Kanama 2022, […]

todayAugust 4, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%