Iki gikorwa kigamije kongera imbaraga mu gutunganya ifumbire y’imborera, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabigarutseho ubwo yari i Rulindo mu kwizihiza umunsi w’Umuganura.
Nzeyimana Jean Chrisostome ashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gicumbi, avuga ko iyi gahunda yari isanzwe iriho ariko ko bagiye kongera gukora ubugenzuzi, barebe ko buri rugo rufite ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda kugira ngo haboneke ifumbire y’imborera.
Ati “Ifumbire y’imborera ni ingenzi mu buhinzi kuko yongera intungagihingwa mu butaka, igatuma bufata amazi ndetse bukoroha. Mu gihe cy’isarura ry’ibishyimbo, soya n’indi myaka hari ibisigazwa by’iyo myaka tubona dushobora gukoramo imborera, twakwifashisha mu gihembwe gitaha”.
Akomeza avuga ko mu byo bigisha abaturage atari ukurunda imyanda mu ngarani, ahubwo ko bacagagura bya bisigazwa by’imyaka n’ibindi byatsi begeranyije bibora bakabisasa hasi, kugeza kuri cm 15-20 bakongeraho ifumbire y’amatungo nko kugera kuri cm 5, cyangwa bakanyanyagizaho agataka k’ifumbire iboze neza maze hejuru bagasukaho amaganga.
Ati “N’ubwo dushishikariza abaturage kugira ibimoteri ariko tunabigisha ubu buryo bwose tuvuze bukorwamo iyi fumbire, ninaho tubabwira ingano y’ifumbire bagomba gukoresha mu murima”. Nzeyimana avuga ko bagiye kugenzura urugo ku rundi aho bazasanga badafite ikimoteri, babashishikarize kugicurukura ndetse no gukusanyirizamo ibintu byose byifashishwa hakorwa ifumbire.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, Ikizuru Innocent, na we avuga ko iyi gahunda barimo bakora yo gushishikariza abaturage badafite ibimoteri kubicukura, ari ukugira ngo bongere umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Avuga ko muri aka karere hari aho usanga koko abaturage bamwe badafite ibimoteri bitewe n’ingano y’ubutaka bafite, ndetse bamwe ugasanga bageze mu zabukuru batabasha kugicukura.
Ati “Icyo dufasha bene nk’aba, dushaka umuturanyi ufite ubuso bunini tukamusaba ko bafatanya iyo ngarani yo gushyiramo ibishingwe”.
Ikindi basaba aba baturage ni ugutera ibiti by’isombe kuri ibyo bimoteri, kugira ngo bitwikire ya fumbire ibashe kubora neza ndetse nabyo bibahe imboga bihaze mu biribwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku munsi w’Umuganura wizihirijwe mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’igihugu, yashimangiye ibintu bimwe by’ingenzi bikwiye kwibandwaho, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi kugira ngo haboneke umusaruro uhagije, abaturage bihaze mu biribwa ndetse banasagurire amasoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Aha mboneyeho kongera gusaba buri mukozi wese ushinzwe ubuhinzi (agronome), kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, kwita kuri iki kintu, ko buri muturage agomba kuba afite ikimoteri cyangwa se ingarani yo gushyiramo imyanda kugiraVngo agire ifumbire y’imborera”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 19/08/2022. Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona Mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itangire, FERWAFA yatangaje ingengabihe y’uko amakipe azahura, aho umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi […]
Post comments (0)