Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yashimye u Rwanda guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

todayAugust 9, 2022 72

Background
share close

Icyegeranyo cya Banki y’isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iryo zamuka ryatinze munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane bikagera kuri 30%.

Ubu igihangayikishije benshi mu baturage bo mu Rwanda ndetse no ku isi, ni ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa birimo ibinyampeke n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, aganira na RBA, yavuze ko hari ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bireke kuzamuka cyane.

Ibi birimo ikigega gifasha abacuruzi gukomeza gukora, ubuhinzi n’ubworozi bwakomeje guhabwa nkunganire, mu rwego rwo kugira ngo birusheho kuzamura umusaruro.

Gusa iyi raporo ya banki y’isi igaragaza ko muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga by’uyu mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse ku kigero cya 5%.

Iki cyegeranyo cya Banki y’isi cyerekana ko hari ibihugu byakomerewe n’iri zamuka ry’ibiciro ku buryo guhera muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, iryo zamuka ryageze hejuru ya 30%. Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Iran, Argentina, Venezuela na Lebanon.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaturage barakangurirwa kugira ibimoteri bibafasha kubona ifumbire

Abashinzwe ubuhinzi hirya no hino mu gihugu batangiye gahunda yo kugenzura ko buri rugo rufite ikimoteri cyo gukusanyirizwamo imyanda, mu rwego rwo kugira ngo bazabone ifumbire y’imborera bazakenera. Abaturage barakangurirwa kugira ibimoteri bibafasha kubona ifumbire Iki gikorwa kigamije kongera imbaraga mu gutunganya ifumbire y’imborera, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabigarutseho ubwo yari i Rulindo mu kwizihiza umunsi w’Umuganura. Nzeyimana Jean Chrisostome ashinzwe ubuhinzi […]

todayAugust 9, 2022 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%