Inkuru Nyamukuru

Imikino: U Rwanda rwemerewe kuzakirira Ethiopia kuri Stade Huye

todayAugust 9, 2022 205

Background
share close

Mu gushakisha itike ya CHAN 2023, u Rwanda rwamaze kwemerwa na CAF ko umukino wo kwishyura uzaruhuza na Ethiopia uzabera kuri Stade Huye.

Stade Huye yamaze guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Mu gihe habura iminsi micye ngo imikino y’ijonjora rya kabiri hashakishwa itike yo gukina CHAN 2023 aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Ethiopia muri Nzeri 2022, byemejwe ko uyu mukino uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Jules Karanga yavuze ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kubemerera ko umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Yagize ati ”Tumaze icyumweru duhawe uruhushya n’uburenganzira bwo kuyikiniraho umukino w’ikipe y’igihugu uteganyijwe mu kwezi gutaha na Ethiopia mu majonjora y’irushanwa rya CHAN.”

Ikibuga cyaravuguruwe

Kugeza ubu Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi iri kuvugururwa ntabwo yari yatangira kwakira imikino kuko abakoze ibyo bikorwa batari bayimurika nyuma yo kuyivugurura byanatumye umukino w’igikombe cyiruta ibindi u Rwanda “Super Cup” uzahuza AS Kigali na APR FC wari uteganyijwe kuhabera wimurirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino ibanza yo gushaka itike y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ariko gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 2023, iteganyijwe hagati ya tariki 26 na 28 Kanama aho u Rwanda ruzabanza gusura Ethiopia mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 2-4 Nzeri 2022 Amavubi yakira Ethiopia i Huye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Aba mbere batsinze muri ‘IGITEGO LOTTO’ baravuga ibitangaza byababayeho

Uwitwa Eric Iyamuremye w’imyaka 20, ni umwe mu batangabuhamya muri iyi nkuru ivuga ku ba mbere begukanye sheki z’amafaranga batigeze batunga mu buzima bwabo, bayaheshejwe na tombola yiswe IGITEGO LOTTO, ikorwa buri munsi saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba. Jean Bosco Nizeyimana Iyamuremye utuye mu cyaro cy’i Musya mu Karere ka Ngoma, avuga ko ubuhinzi bw’imboga nk’amashu yajyaga yeza buri mezi atatu, bwamuheshaga inyungu y’amafaranga atarenga ibihumbi 15,000Frw (ahwanye n’umushahara wa […]

todayAugust 9, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%