Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi babiri bashya mu Rwanda

todayAugust 9, 2022 79

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri barimo WANG Xuekun wa Repubulika y’u Bushinwa.

Umukuru w’Igihugu uretse ambasaderi mushya w’u Bushinwa, yakiriye kandi na Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, uzahagararira inyungu za Malawi mu Rwanda.

Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, yakiriwe na Perezida kagame nyuma yo gushyikiriza kopi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran ushinzwe umuryango wa afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Aba ba Ambasaderi batangaje ko Ibihugu byabo byiyemeje kurushaho guteza imbere imibanire myiza, isanzwe hagati yabyo n’u Rwanda.

Bwana WANG yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Perezida Kagame, byagarutse ku bufatanye busanzwe buriho bw’ibihugu byombi, ndetse ashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere.

Yagize ati “Ibiganiro twagiranye na Perezida Paul Kagame byaranzwe n’ubushuti kandi bitanga umusaruro, byibanze ku bufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ingenzi kandi turashima cyane intambwe rwagezeho mu iterambera. Mu myaka ya vuba Perezida Kagame na Xi Jiping bashyize umubano w’ibihugu byombi ku rwego rushya.”

Yunzemo ko mu byo agiye gukomeza mu nshingano ze, harimo gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Ambasaderi wa Malawi, bwana Andrew Posyantos, yavuze ko ubwo yahabwaga izi nshingano na Perezida Lazarus Chakwera, yamusabye ko ibyo agiye gukora bitagomba kwibanda ku mubano ushingiye kuri dipolomasi gusa, ahubwo kuri politiki y’ubukungu.Yagize ati “Ubwo nahabwaga izi nshingano na Perezida wanjye, yarambwiye ngo iki si igihe cya dipolomasi ishingiye kuri Politike gusa, ahubwo ni umwanya wa dipolomasi ishingiye ku bukungu, dukeneye kugira icyo dukorera abaturage bacu. Rero ndi hano kugira ngo nigire ku Rwanda ibyo rumaze kugeraho, kuko ruri ku rwego ruhambaye rw’ibyo rumaze gukora, hari ibyo nziga bizamfasha kwereka igihugu cyanjye.”

Yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Malawi uhagaze neza ,kuko ushingiye ku bushuti buri hagati y’abakuru bibihugu byombi, anakomoza ku kuba mu murwa mukuru Lilongwe hari umuhanda witiriwe Perezida Paul Kagame.

Mu 2007 ku butegetsi bwa Perezida Bingu wa Mutharika, mu Mujyi wa Lilongwe nibwo hatashywe umuhanda ufite ibilometero hafi 3.5 wiswe ‘Paul Kagame Road’.

Ambasaderi Posyantos, yatangaje kandi ko vuba aha mu mpera za Kanama, hazashyirwaho akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye, hagati y’u Rwanda na Malawi (JPCC).

Ambasaderi wa Malawi afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe ambasaderi w’u Bushinwa we afite icyicaro i Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko n’abagore bayoboye ingo zikennye bateguriwe Igiterane kizabafasha kwihangira imirimo.

Ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2022, Umuryango Grace room Ministries ku bufutanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera, barategura igiterane cy’ivugabutumwa, kizafasha ibyiciro bitandukanye kwiteza imbere. Pastor Julienne Kabanda, Umuyobozi wa Grace Room Ministries Umuyobozi w’umuryango Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yatangarije itangazamakuru ko ivugabutumwa ryo hanze bateguye rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda. Ati:” Twateguye iri vugabutumwa tugamije kurwanya ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda. Ibyo bibazo byiganjemo ibiyobyabwenge, abana […]

todayAugust 9, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%