Inkuru Nyamukuru

Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa 14-Ingengabihe irambuye ya shampiyona

todayAugust 9, 2022 124

Background
share close

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 19/08/2022.

Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona

Mu gihe habura iminsi 11 gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itangire, FERWAFA yatangaje ingengabihe y’uko amakipe azahura, aho umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo izatangira yakira APR FC tariki 17/12/2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho uwo kwishyura ukazaba ku munsi wa 19, aho bizaba ari tariki 19/02/2023.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki 19/08/2022

15h00: AS Kigali vs Etincelles FC

18h30: APR FC vs Musanze FC

15h00: Bugesera vs Kiyovu Sports

15h00: Sunrise vs Police FC

15h00: ESPOIR FC vs Marine FC

Ku wa Gatandatu tariki 20/08/2022

15h00: Rwamagana City vs Gorilla FC

18h30: 1Rayon Sports vs Rutsiro FC

15h00: Gasogi vs Mukura

Ingengabihe irambuye ya shampiyona

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije kigiye gukemuka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ubwiherero rusange, hari ubwatangiye kubakwa bugera kuri 56. Ikibazo cy’ubwiherero kigiye gukemuka kuko hari ubwatangiye kubakwa Iyo ugenze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, byagorana kudahura n’abantu banyura mu tuyira bagiye barema duhinira hafi cyane, aho bihagarika ndetse hakaba n’abadatinya kuhakoresha bitabara ibikomeye. Iyo ugerageje kuganira nabo bakubwira ko babiterwa n’amaburakindi, kuko baba bakubwe bakubura aho […]

todayAugust 8, 2022 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%