Inkuru Nyamukuru

Uburusiya bwahagaritse amasezerano na Amerika yo kugenzurirwa intwaro kirimbuzi

todayAugust 9, 2022 707

Background
share close

Uburusiya bwamenyesheje Amerika ko “bwabaye buhagaritse” igenzurwa ry’intwaro za nikleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano ku kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty).

Misile ya nikleyeri y’Uburusiya yo mu bwoko bwa RS-24 Yars iraswa mu ntera ndende

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko Amerika irimo gushaka kugira ibyo iburusha (Uburusiya) kandi ko bwo bwabujijwe uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw’Amerika.

Yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Uburusiya kubera Ukraine byahinduye uko ibintu bimeze hagati y’ibi bihugu.

Ayo masezerano ku bugenzuzi bw’intwaro yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2011.

Ni yo masezerano ya nyuma akiriho ku kugabanya intwaro hagati y’ibi bihugu byari bihanganye mu ntambara y’ubutita.

Ateganya ko imitwe iriho ibisasu bya nikleyeri biraswa mu ntera ndende buri gihugu gishobora gukoresha itarenga 1,550.

BBC yatangaje ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko uko guhagarika igenzura byemewe mu biteganywa n’aya masezerano “mu bihe bidasanzwe”.

Uku guhagarika igenzura kubaye hashize icyumweru Perezida w’Amerika Joe Biden avuze ko yiteguye gukora ku masezerano mashya ku ntwaro za nikleyeri hamwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Amasezerano yari asanzweho azarangiza igihe mu mwaka wa 2026.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki y’Isi yashimye u Rwanda guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

Icyegeranyo cya Banki y'isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n'iryo zamuka ryatinze munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi ibiciro by'ibiribwa byazamutse cyane bikagera kuri 30%. Ubu igihangayikishije benshi mu baturage bo mu Rwanda ndetse no ku isi, ni ikibazo cy'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa birimo ibinyampeke n'ibindi […]

todayAugust 9, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%