Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko n’abagore bayoboye ingo zikennye bateguriwe Igiterane kizabafasha kwihangira imirimo.

todayAugust 9, 2022 76

Background
share close

Ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2022, Umuryango Grace room Ministries ku bufutanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera, barategura igiterane cy’ivugabutumwa, kizafasha ibyiciro bitandukanye kwiteza imbere.

Pastor Julienne Kabanda, Umuyobozi wa Grace Room Ministries

Umuyobozi w’umuryango Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yatangarije itangazamakuru ko ivugabutumwa ryo hanze bateguye rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Ati:” Twateguye iri vugabutumwa tugamije kurwanya ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda. Ibyo bibazo byiganjemo ibiyobyabwenge, abana bato batwara inda zitateganyijwe n’ibindi. Twizera ko mu bunararibonye twagize mu biterane bitandukanye byagiye bihuza urubyiruko byatanze umusaruro ukomeye, aho abantu batura (kwatura) ibintu bikomeye bakoraga batabwira ubuyobozi cyangwa ababyeyi, ariko kubera ijambo ry’ Imana ribakora ku mutima bakabasha kubivamo, bityo rero niyo mpamvu twateguye iki giterane gitumiwemo buri wese hagamijwe gutanga umusaruro mwiza”.

Akomeza avuga ko ubu buryo bushya bazakoresha bwo gusanga abantu bifuza ko buzatanga umusaruro kuko ubusanzwe ngo bahamagaraga abantu bakabasanga aho bakorera, hakaba wenda hari abo byakumiraga kwisanzura no kwisanga.

Mu myaka ine bamaze bakora, itatu ishize Pastor Julienne avuga ko bafite ingo 74 ziyemeje guhinduka zikava mu bikorwa bibi zigizwe n’abantu 351.

Grace Room Ministries imaze imyaka 4 ikaba ikora ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri mu byiciro bitandukanye, aho mu yisumbuye bishyurira abana 10, mu mashuri abanza n’inshuke bakishyurira abana 8, imyuga bakaba 9.

Pastor Julienne avuga ko bateganya no kwishyurira abana 20 barangije amashuri y’isumbuye, ariko bikinozwa neza n’itsinda ribishinzwe hamwe n’abafatanyabikorwa.

Kabanda avuga ko intego za Grace Room Ministries ari Uguhindura ubuzima binyuze mu ijambo ry’ imana ( Inyigisho, ibiterane n’ibiganiro) ndetse no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kubongerera ubushobozi.

Ubwo bufasha bukorwa mu byiciro bitatu bugizwe no gufasha kujyana mu mashuri abana bo mu miryango itishoboye, gufasha urubyiruko n’abagore bayoboye ingo zitishoboye kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Harimo kandi no gufasha abatikibashije kwikorera bagizwe n’ibyiciro by’abakuze, n’abafite uburwayi buhoraho.Igiterane giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, cyateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwirinda inda zitateguwe, gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo no kwiyegurira Imana.

Ni igiterane kizabera ku kibuga cy’ishuri Umwungeri Mwiza (Good Shepherd Primary School) riri mu Murenge wa Remera, akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Marembo i.

Iki giterane kandi kizarangwa n’ibiganiro, amarushanwa y’urubyiruko hatangwe n’ibihembo, kikaba gihuza abantu baturutse mu matorero atandukanye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#CAFCL: APR FC itomboye US Monastir yo muri Tunisia

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijinjora ry’ibanze mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League 2022-2023, isiga APR FC ihagarariye u Rwanda, izahura na US Monastir yo muri Tunisia. APR FC itomboye US Monastir yo muri Tunisia Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 bikayihesha itike yo gusohokera Igihugu mu irushanwa rya CAF Champions […]

todayAugust 9, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%