Inkuru Nyamukuru

Amazi agiye kubura henshi muri Kigali mu gihe cy’iminsi itatu

todayAugust 10, 2022 71

Background
share close

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa.

Muri icyo gihe cy’iminsi itatu abakozi ba WASAC ngo bazaba barimo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora, kubera iyo mpamvu abatuye ibice bya Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Kamukina na Rugando ntibazabona amazi.

Ahandi hazaba hatagera amazi ni Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukili, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata.

Itangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bwa WASAC Ltd bwiseguye ku bafatabuguzi batuye mu bice byavuzwe, batazabasha kubona amazi nk’uko bari basanzwe bayabona.”

WASAC irasaba abantu batuye muri ibyo bice kubika amazi baba bakoresha, mu gihe imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora izaba itararangira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Ibirimo kuva mu matora kugeza ubu Wiliam Ruto niwe uri imbere mu majwi amaze kubarurwa

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida, ari imbere mu majwi amaze kubarurwa, aho akurikiwe na Raila Odinga bahanganye. Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yabaye ku wa Kabiri, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Nairobi. Amajwi amaze kubarurwa ni miliyoni 1,5 muri miliyoni 22 z’abiyandikishije kuri lisiti y’itora. Ruto ari imbere n’amajwi 51,33% […]

todayAugust 10, 2022 362

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%