Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.
Abibaga bene ibi bikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi bafatiwe ingamba zikomeye
Byatangajwe tariki ya 03 Kanama 2022, mu nama yahuje abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoze mu Turere twa Kirehe na Ngoma, hamwe na Polisi y’Igihugu ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).
Muri iyi nama abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga basobanuriwe ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gushyirwa ahagaragara aho ayo mabwiriza atanga umurongo ngenderwaho hagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoresho no gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge.
Aya mabwiriza agamije guha umurongo n’icyerekezo cyiza ubu bucuruzi, gufasha ababukora gukora kinyamwuga no kubungabunga uburenganzira bw’abagura ibi bikoresho n’ubuziranenge bwabyo.
Niwemutoni Yvette ukorera ubucuruzi mu Karere ka Ngoma avuga ko kugura ibi bikoresho kenshi byatezaga ibibazo kuko waguraga n’umuntu ntaguhe inyemezabwishyu byongeye nta n’icyemeza ko icyo gikoresho ari icye koko.
Ati “Niba umuntu azanye igikoresho urugero ni Radiyo, ntubizi niba ari iye cyangwa atari iye, wamara kuyigura yenda nyirayo akaza kuboneka yenda bayimwibye, urumva ahita aguteza ingaru.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twose, hakurikijwe abatanze ibirego ko babuze ibikoresho byabo byibwe, ari televiziyo (Flat Screen) 123, Mudasobwa 133, insinga z’amashanyarazi Metero 21,462, Telefone zigendanwa 636 na Radiyo 26.
Yabasabye kandi kugira amakenga no gushishoza ababagurisha no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati “Bakwiye kugira amakenga no gushishoza ibyangombwa by’ugurisha mbere yo kugura. Turabasaba kandi ubufatanye no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo tubashe guhashya abagifite ingeso mbi yo kwiba.”
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri barimo WANG Xuekun wa Repubulika y’u Bushinwa. Umukuru w’Igihugu uretse ambasaderi mushya w’u Bushinwa, yakiriye kandi na Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, uzahagararira inyungu za Malawi mu Rwanda. Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, yakiriwe na Perezida kagame nyuma yo gushyikiriza kopi, Umunyamabanga wa Leta muri […]
Post comments (0)