Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Gutekesha Gaz babyumva mu makuru, bagasaba gufashwa bakava ku nkwi

todayAugust 10, 2022 77

Background
share close

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gucanisha Gaz kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose batarobanuye n’umwe.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 mu Kagari ka Buhabwa yatangarije KT Radio ko kuba bacanisha inkwi aruko zikiboneka ariko na none akavuga ko amashyamba agenda acika ku buryo mu minsi iri mbere n’izo nkwi zishobora kuzajya zibagora kuzibona.

Asaba ababifite mu nshingano kugira icyo babikoraho kuko babangamiwe no gusigara inyuma mu iterambera.

Ati: “Biratubangamiye kuko iterambere risaba ko twese turyinjiramo ntawe usigaye, kuko ubu bidutera ipfunwe kuba tutayigira. Kandi twizera ko niza izadufasha kuko nizo nkwi twihutira gukoresha twumva ko zitera ibibazo mu buhumekero urumva ko rero mu gihe Gaz Yaba ije byatumara impungenge ndetse tukagendana n’abandi mu iterambere rigezweho”.

Undi musore w’ imyaka 29 witwa Niyomugabo Paul mu mudugudu wa Gakoma, twaganiriye yavuze ko kuba ku myaka ye atarabona gaz bimubangamiye cyane.

Ati: “Usibye kumva babivuga sindabona gaz yewe sinzi nuko ikora, hano ducana inkwi kandi ibi bintu ni ukwangiza amashyamba n’ ikirere ndetse byica n’amaso yacu iyo turi kuzikoresha”.

Asaba ko na bo bakwegerezwa iryo terambere kuko yumva ku ma radiyo bavuga ko ngo uyikoresha yihutisha imirimo yo guteka bityo nabo bakabasha kugera aho abandi bageze.

Umubyeyi waje gucumbika muri uyu Murenge wa Murundi yavuze ko yabonye Gaz aho yabaga mbere, ariko kuva yagera muri aka gace nta hantu na hamwe arayibona.

Ati: “Yewe ahandi narayibonaga ariko ahangaha shwi. Kandi numvise ko ihisha ibyo kurya vuba, nakifuje kuyibona nanjye sinkerezwe no gucana inkwi mu gikoni. Icyo nasaba nuko natwe hano bazadutekerezaho kugira ngo tujyane n’abandi mu iterambere”.

Umukozi ushinzwe urwego rw’Abikorera mu Ntara y’ Uburasirazuba Mparirwa Didace, avuga ko kuba hari abaturage batagerwaho n’iterambere mu buryo rusange bagiye kuganira n’izindi nzego kugura ngo icyo kubazo bakivugutire umuti.

Ati: ” Icyo kibazo ntacyo twari tuzi ariko tugiye kuganira na Mayor w’Akarere tuganire n’abacuruzi tubashishikarize ubwo bucuruzi ubundi hashakwe aho bazikura ku buryo abaturage bagendana n’iterambere rigezweho, nta mpamvu yo gucana inkwi”.

Zimwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima, harimo no gukumira ibicanwa birimo amakara n’inkwi ahubwo hagakoresha uburyo bugezweho burimo na Gaz.

Mu mwaka wa 2016 abantu bakoreshaga Gaz mu guteka bari 2.4% mu mpera zumwaka ushize bari bageze kuri 5.6%, intego ya leta ikaba ari uko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti, bazaba bageze ku kigero cya 42%, bavuye ku kigero cya 79%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amazi agiye kubura henshi muri Kigali mu gihe cy’iminsi itatu

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa. Muri icyo gihe cy’iminsi itatu abakozi ba WASAC ngo bazaba barimo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora, kubera iyo mpamvu abatuye ibice bya Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Kamukina na Rugando ntibazabona amazi. Ahandi hazaba hatagera amazi ni Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, […]

todayAugust 10, 2022 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%