Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962, ubu akaba yujuje imyaka 60 y’amavuko.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Isabukuru nziza cyane Jeannette! Imyaka 60 ni mike. Tekereza ku myaka irenga 30 tumaze turi kumwe, nibwo habayeho umuryango n’Igihugu twifuzaga. Imana ikomeze kuduha umugisha”.
Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame babyaranye abana bane barimo umukobwa wamaze kwibaruka ndetse n’abahungu batatu.
Jeannette Kagame ni umubyeyi ushimwa na benshi kubera uruhare rwe mu muryango nyarwanda no mu ruhando mpuzamahanga.
Ni we watangije Umuryango wa Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bibafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu.
Madamu Jeannette Kagame ni we wagize uruhare mu gutangiza Umuryango wa Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001.
Uyu muryango watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, aho uwo muryango waje guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation nyuma yo kwagura ibikorwa byawo.
Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Ni umuryango watangiranye icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda muri rusange bahereye mu rubyiruko.
Post comments (0)