Inkuru Nyamukuru

Abazunguzayi b’i Kigali bagiye guhabwa igishoro kizabafasha kuva mu muhanda

todayAugust 11, 2022 83

Background
share close

Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze LODA ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kigiye guha abacururiza mu muhanda inguzanyo bazajya bishyura mu gihe cy’imyaka ibiri bongeyeho inyungu ya 2% by’ayo bahawe.

LODA hamwe n’Umujyi wa Kigali bavuga ko bazafasha Abazunguzayi 3977 bo mu Mujyi wa Kigali kubanza kubona aho bacururiza, mu rwego rwo kubarinda guhora bazengurukana ibicuruzwa mu mihanda.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga ashima abazunguzayi ko bafite ubushake bwo gukora, ariko uburyo bakoramo n’aho bakorera ngo harimo imbogamizi yo kutagira igishoro.

Nyinawagaga yaganirije RBA agira ati “Bariya bazunguzayi bagira abayobozi babo, twaraganiriye batubwira ikibazo cy’ibibanza bihenze mu masoko, kutabona igishoro, umusoro hamwe n’ariya mafaranga yishyuzwa y’isuku n’amashanyarazi mu isoko.”

Ati “Ni yo mpamvu mu bisubizo twatekereje harimo kubashakira igishoro mu buryo bw’inguzanyo, amafaranga arahari, kandi ni inguzanyo zishyuzwa amafaranga make cyane, inyungu ingana na 2% gusa, niba ari ibihumbi 50(baguhaye) uzishyura ibihumbi 51Frw”.

Nyinawagaga avuga ko nta ngwate basaba, ahubwo ngo kuba umuntu aba ari umuturage w’Umujyi wa Kigali ari ingwate ubwayo.

Ikindi Nyinawagaga yizeza ni uko nyuma yo guha buri muntu aho gukorera hamwe n’inguzanyo, ngo azaba ashobora kumara umwaka wose yishyurirwa amafaranga yose y’imisoro n’amahoro muri iryo soko.

Mu byo Leta izamwishyurira harimo ubukode bw’ikibanza akoreramo, amafaranga y’isuku, ay’amashanyarazi, umusoro w’ipatante ndetse n’amahugurwa umufasha kumenya uko yacunga imari ye, kongera ubushobozi no kuvugurura imibereho.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bumaze kubakira abazunguzayi amasoko mu duce 27 two hirya no hino mu turere tuwugize, hakoreshejwe ingengo y’imari irenga miliyoni 727Frw.

Iyi gahunda iteganyijwe kutarenza uku kwezi kwa Kanama 2022 nk’uko Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Urujeni Martine aherutse kubitangariza Abanyamakuru.

Urujeni avuga ko amabwiriza yo guhana umuzunguzayi n’uwamubereye umukiriya, ndetse na nyiri ahantu yakoreye hatemewe, agiye kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubu bucuruzi bw’akajagari bucike i Kigali.

Urujeni akomeza agira ati “Utu dusoko(twabubakiwe) ntabwo ari kure y’aho basanzwe bakorera, hari n’aho twajyaga dushaka gushyira agasoko bakatubwira ko nitubikora baza kongera gusubira mu muhanda, ubu tubabwira ko abakiriya babo twajyaga tubona mu muhanda bagomba kubakurura bakabasanga ahantu hemewe.”

Urujeni avuga ko ibicuruzwa abazunguzayi biriza ku zuba(cyane cyane iby’imbuto n’imboga)ngo nta buziranenge biba bigifite ku buryo byagaburirwa abantu.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu bazunguzayi barimo uwitwa Mukarugaba Claudine, bavuga ko gahunda yo kubashakira aho bakorera hemewe ndetse n’igishoro ntayo bazi, nta n’iyo bumvise.

Mukarugaba ati “Rwose mfite igishoro nahaguma, erega n’ubu kuzenguruka ni uko nta gishoro gihagije, nta soko bigeze bampa ngo ndivemo, nta muntu urambwira ati ’bari gutanga amasoko ngwino tujyeyo, n’abo bazunguzayi bagenzi banjye sinjya mbona bagenda, nta makuru tujya tumenya niba hari abayamenya bagaceceka simbizi.”

LODA ivuga ko amabwiriza mashya yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari hamwe no gufasha abazunguzayi gukorera ahantu hemewe azashyirwaho umukono na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Boubacar Traoré na Paul Were bageze mu Rwanda baje gukinira Rayon Sports (AMAFOTO)

Umunya-Kenya Paul Were waherukaga gukinira Egaleo yo mu Bugereki ni we wageze i Kigali mbere, saa Tatu n’igice z’ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022. Umunya-Mali Boubacar Traoré ubwo yageraga i Kanombe Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10/08/2022 ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye umukinnyi Paul Were Ooko ukomoka muri Kenya, iza no kwakira nyuma yaho rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré. Aba bakinnyi bombi baje gukinira ikipe […]

todayAugust 11, 2022 167

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%