Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushizwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yageze mu Rwanda aturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu ruzinduko rugamije gutsura umubano.
Anthony Blinken yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda na Chargé d’Affaires wa ambasade ya Amerika mu Rwanda
ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 10 Kanama, ni bwo Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Yakiriwe kandi na Deb MacLean, Chargé d’Affaires wa ambasade ya Amerika i Kigali.
Mu itangazo Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda iheruka gushyira hanze ihanikaze uyu muyobozi ryashimangiye ko uru ruzinduko rwitezweho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Mu byitezwe ko Antony Blinken aganiraho n’abayobozi b’u Rwanda harimo ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo aho u Rwanda rwakomeje gushinjwa ko rutera inkunga umutwe wa M23, nk’uko Kandi raporo yimpuguke za UN ziherutse kubitangaza, hari kandi no kuba Amerika yarakomeje gutangaza ko Paul Rusesabagina afunze mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda.
Gusa kuri icyo gitutu Amerika yakomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina.
Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Perezida Paul Kagame, abinyujije kuri Twitter yasubije uwari ubyanditseh, agaragaza ko Amerika ishyigikiye irekurwa rya Rusesabagina ishingiye ku wo ariwe, ariko ititaye ku byaha yakoze.
Ibi kandi nabyo bagarutsweho mu itangazo rya Minisiteri ko mugihe Anthony Blinken azaba ageze mu Rwanda, impande zombi zizaganira ku kibazo cya Paul Rusesabagina.
Ryagiraga riti: “Ku bijyanye n’umuturage w’u Rwanda Paul Rusesabagina, hashize imyaka 10 tuganira na Amerika, u Rwanda rwishimiye amahirwe yo kongera kwerekana neza ko ifatwa rye no guhamywa ibyaha bikomeye byibasiye abaturage b’u Rwanda (hamwe n’abandi 20 bareganwa) ubwo yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”
Urugendo rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken mu Rwanda, ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Anthony Blinken ari mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Perezida Joe Biden yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye kubaka amashuri y’imyuga muri buri murenge, mu rwego rwo gushyigikira no gushimangira gahunda yo guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro. Amashuri y’imyuga yitezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare […]
Post comments (0)