Inkuru Nyamukuru

Boubacar Traoré na Paul Were bageze mu Rwanda baje gukinira Rayon Sports (AMAFOTO)

todayAugust 11, 2022 167

Background
share close

Umunya-Kenya Paul Were waherukaga gukinira Egaleo yo mu Bugereki ni we wageze i Kigali mbere, saa Tatu n’igice z’ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022.

Umunya-Mali Boubacar Traoré ubwo yageraga i Kanombe

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10/08/2022 ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye umukinnyi Paul Were Ooko ukomoka muri Kenya, iza no kwakira nyuma yaho rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré.

Aba bakinnyi bombi baje gukinira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023, aho by’umwihariko Boubacar Traoré we yatangaje ko yamaze kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports, aho bumvikanye kuzayikinira umwaka umwe gusa.

Paul Were Ooko yageze i Kanombe aje gukinira Rayon Sports

Paul Were Ooko ukina nka rutahizamu ukina anyura ku ruhande, yakiniye amakipe yo muri Kenya arimo Tusker na A.F.C. Leopards, akina mu Bugereki mu makipe ya Kalloni, Acharnaikos, Kalamata, Trikala na Egaleo, naho muri Kazakhstan akinira iyitwa Kaisar.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Bavumbuye ibigega bya lisansi bimaze igihe bitabye mu butaka

Abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abubakaga inzu y’igorofa iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro, batangaye nyuma yo kuvumbura ibigega bya lisansi byari bimaze igihe bitabye mu mbuga y’ahari kuzamurwa igorofa. Ibi bigega abubatsi basanze bimaze imyaka myinshi bitabye mu mbuga y’inzu y’igorofa Ibyo bigega uko ari bitatu, byavumbuwe mu mbuga y’iyo gorofa iri imbere y’umuhanda Musanze-Kigali, rwagati […]

todayAugust 11, 2022 122

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%