Inkuru Nyamukuru

Buri murenge ugiye kubakwamo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

todayAugust 11, 2022 92

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye kubaka amashuri y’imyuga muri buri murenge, mu rwego rwo gushyigikira no gushimangira gahunda yo guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro.

Amashuri y’imyuga yitezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko

Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.

Mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi.

N’ubwo hari imirenge ifite amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro arenze rimwe, ariko usanga hari imirenge myinshi itaragerwamo n’ishuri na rimwe, kuko mu gihugu hose habarirwa irenga 110 itaragerwamo n’ayo mashuri.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aherutse kugaragaza ko Geverinoma ifite intego yo kubaka byibuze ishuri rimwe muri buri murenge, nk’uko bikubiye muri gahunda yayo yo kwihutisha iterambere rirambye (NST1).

Yagize ati “Guverinoma izakomeza kongera ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye, harimo ay’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, ku buryo buri murenge ukwiye kugira nibura ishuri rimwe ry’imyuga, ariko intego nk’uko mubizi muri NST1, ni uko hari imirenge izagira amashuri y’imyuga arenze rimwe, abiri cyangwa atatu, kuko intego ni uko nibura 60% by’abana biga mu mashuri yisumbuye baba biga imyuga, noneho 40% bakiga ubumenyi rusange”.

Kuba amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro hari aho ataragera, bigira ingaruka ku rubyiruko ruhatuye rwacikirije amashuri yigisha ubumenyi rusange, kuko babura ibyo gukora, bikabera intandaro abatari bacye yo kwishora mu ngeso mbi, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

Bamwe muri urwo rubyiruko bavuga ko ayo mashuri aramutse abegerejwe, byabafasha kunganira benshi, birirwa badafite icyo gukora kubera kuba nta mwuga bazi.Umurenge wa Rutunga wo mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu irenga 110 itaragerwamo n’ishuri ry’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro.

Umwe mu rubyiruko rwaho ruhatuye, avuga ko ayo mashuri aramutse ahageze ashobora kunganira benshi babuze icyo bakora.Ati “Aramutse ahageze yakunganira benshi, kuko nk’ubu ntwabwo duhagaze aha dusetse, kandi twagakwiye kuba turi mu kazi, ariko duhari mu buryo bwo kubura icyo dukora”.

Ibi kandi abihuza n’ababyeyi, bavuga ko hari benshi barangiza amashuri atanga ubumenyi rusange bakabura akazi, ku buryo bemeza ko ayigisha imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, aramutse ahagejejwe byabafasha kurushaho kuzamura iterambere ryabo.

Umwe muri bo ati “Tubonye amashuri yisumbuye vuba, harangije nk’ibyiciro nka bitatu, abo bana bose baricaye. Nta mashuri y’imyuga ahari, bari aho ngaho ni abashomeri, ariko tugize amahirwe tukabona iryo shuri abana bakarijyamo, byatuma umurenge wacu nawo uzamuka”.

Mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro no korohereza abayigamo, Leta y’u Rwanda iheruka kugabanya amafaranga y’ishuri yatangwaga muri ayo mashuri, kubera ko hari ababyeyi batinyaga kuyajyanamo abana babo, kubera ko ahenze ugereranyije n’asanzwe atanga ubumenyi rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza Jeannette Kagame

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962, ubu akaba yujuje imyaka 60 y’amavuko. Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Isabukuru nziza cyane Jeannette! Imyaka 60 ni mike. Tekereza ku myaka irenga 30 tumaze turi kumwe, nibwo habayeho umuryango n’Igihugu twifuzaga. Imana ikomeze kuduha umugisha”. Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame babyaranye abana bane barimo umukobwa wamaze kwibaruka […]

todayAugust 10, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%