Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abasaga 200 bateraniye mu biganiro ku bibazo byugarije Isi

todayAugust 11, 2022 57

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yatangije ibiganiro by’iminsi itatu bizwi nka Kigali Global Dialogue. Bigamije kurebera hamwe ibibazo byugarije Isi.

Ibi biganiro biri kubera mu Rwanda bibaye ku nshuro ya 2 aho byitabiriwe n’ababarirwa muri 200 baturutse hirya no hino ku Isi.

Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango Observer Research Foundation (ORF America).

Kigali Global Dialogue ni urubuga ruhuriza hamwe abayobozi mu nzego za politiki, abashakashatsi n’abandi aho baganira ku bibazo byugarije Isi n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo.

Muri ibyo bibazo harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo nka SIDA, COVID-19 n’izindi zibasira iterambere ry’Isi, ubusasa, ibibazo bishingiye ku ngufu kirimbuzi z’Atomike, Ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga n’isakazamakuru, ibibazo birebana n’abana n’uburezi bwabo, n’ibindi.

Minisitiri Biruta ubwo yatangizaga iyi nama yavuze ko u Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu birimo u Buhinde na Maldives mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Minisitiri Biruta avuga ko gufasha Isi kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije muri iki gihe bitari mu biganza by’ibihugu bimwe by’umwihariko ibisanzwe bizwiho ubuhangange.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bibangamiye iterambere rirambye birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo ku bukungu n’imibereho y’abantu muri rusange.

Kuri COVID19 by’umwihariko Biruta yavuze ko iki cyorezo cyerekanye ubusumbane ku Isi hagati y’ibihugu ndetse n’icyuho mu nzego z’ubuzima n’ubuvuzi. Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti ruzafasha u Rwanda n’ibindi bihugu.

Mu bitabiriye ibi biganiro harimo uwahoze ari Perezida wa Maldives Mohamed Nasheed. Kuri ubu uyu Mohamed Nasheed ni Perezida w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Anthony Blinken yageze i Kigali

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushizwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yageze mu Rwanda aturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu ruzinduko rugamije gutsura umubano. Anthony Blinken yakiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda na Chargé d'Affaires wa ambasade ya Amerika mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 10 Kanama, ni bwo Anthony Blinken ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]

todayAugust 11, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%