Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika

todayAugust 11, 2022 107

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken n’intumwa ayoboye mu ruzinduko arimo mu Rwanda.

Perezida Kagame mu biganiro yagiranye na Anthony Blinken mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, byibanze ku mutekano mu Karere ndetse no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama, nibwo Anthony Blinken yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Deb MacLean, Chargé d’Affaires wa ambasade ya Amerika i Kigali.

Urugendo rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken mu Rwanda, ruje rukukira ingendo amaze kugirira mu bihugu bya Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana

Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK. Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022. Padiri Muzungu Bernardin Padiri Muzungu yize amateka umuco n’ubumenyamana (Teologie) ndetse anabyigisha muri kaminuza y’u Rwanda.Yitabye Imana yari mu kiruhuko cy’izabukuru yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Bamwe mu bamuzi bamuvuze ibigwi […]

todayAugust 11, 2022 157

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%